
Mu Minembwe, kubibuga cumupira wamaguru co Kuri Ekerezia Gatorika umupira wariguhuza Twirwaneho na Fardc wasubitswe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 15.05.2023, saa 1:25 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umupira wa maguru wari kubera mu Minembwe ho muri Teritware ya Fizi muntara ya Kivu yamajy’Epho, kukibuga gikuru ca Kabumbu kiba kuri Eklezia Gatolika, wasubitswe kumpamvu zumutekano utizewe.
Nkuko byari biteganijwe, uyumupira wamaguru wariguhuza izimpande zombi, ahagana kwisaha za Sakumi(4:00pm), zumugoroba kumasaha ya Minembwe.
Umwe mubaturage b’Irwanaho, yagize ati: “Hari hategenijwe igikombe cyumupira wamaguru hagati y’Atwirwaneho n’a FARDC, ariko ntibyakunze kubera Impanvu zumutekano wacu.”
Gusa nubwo habaye urwikwekwe, amakuru dufite yizewe nuko Ingabo zo muri 12ème brigade, zarizishimiye uyu mupira ndetse bikavugwa ko bari bamaze kwitegura aho bari baguze nihuzu zogukinana zisa numuhondo, nkuko ayamakuru twayahawe nabamwe baturiye hafi n’ikambi nkuru yagisirikare mu Minembwe.
Ikindi nuko, haheruka kugaragazwa video, aho umuyobozi wa Sosete Sivile (Civil Society), bwana Ruvuzangoma Saint Cadet, aganira neza numuyobozi mukuru w’ingabo za FARDC, zikorera muri Minembwe, Brigadier General Andre Ohenzo Oketi.
Muriyo video, hunvikanye Ruvuzangoma, amushimira agira ati: “Turagushimira kubwo kugarura umutekano mwiza, mubaturage, hano mumisozi miremire y’Imulenge. Turagusaba gukomeza uyu mubano mwiza wazanye hagati yabasirikare nabaturage, uzawukomeze bwana General Andre Ohenzo.”
Kuba Gen Andre Ohenzo, ariwe wazanye ko haba gukina umupira wamaguru hagati y’ingabo ze nabaturage b’Irwanaho (Twirwaneho), byari murwego rwogukomeza kuzana amahoro numutekano mwiza, mukarere ka Minembwe.





