U mupolisi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Isaac Nkunziza Bigege, kuri uyu wo ku wa Gatatu, tariki 20/12/2023, yakubiswe azira guhagararira amatora, kuberako ngo avuka mu Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibyo nibyabereye ahitwa Kabanda, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu bilometre 11, na santire ya Nyengezi, ahatuwe n’abaturage ba Banyamulenge benshi.
Amakuru yizewe, Minembwe Capital News, ifite n’uko nyuma y’uko uriya mupolisi akubiswe nabagenzibe bafatanije n’abaturage, yahise ajanwa mu bitaro biherereye i Kabanda. Kuri ubu biravugwa ko arimo kwitabwaho n’abaganga n’ubwo amakuru avuga ko ababaye cyane.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Barimo ba mubwira m’ururimi rw’iringala, ati: Boma Rwandais, ugenekereje mu Kinyamulenge, bivuze ngo Ica umunyarwanda.”
Byanavuzwe ko yagerageje guhunga ariko biranga bara mumurikira kugeza bamwikije hasi.
Bruce Bahanda.