Umuririmbyi Israel Mbonyi, wa mamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana no kuramya, yashizwe k’u rutonde rw’Ibyamamare bya hesheje i Gihugu c’u Rwanda, ishema, k’urwego Mpuzamahanga mu mwaka w’2023.
Mbonyi, ni umunyarwanda ufite amamuko i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yashizwe k’urutonde rw’Ibyamamare mu gihe kandi kuri uyu wo ku wa Mbere, tariki ya 25/12/2023, yakoze igiteramo gikaze, aho byavuzwe ko y’itabiriwe n’Abantu ibihumbi n’ibihumbi.
N’igitaramo cyabereye kuri BK Arena, ki kaba cyari kimaze iminsi cyiteguwe. Akimara kwinjira muri Bk Arena, yatangizanye n’Indirimbo ye ikunzwe cyane ivuga iti: “Ndi umusirikare.” Abafana be byavuzwe ko akimara kuyirimba bahise bagaragaza amaranga mutima yabo, bakora ibidasanzwe mu kugaragaza ibyishimo.
Igitaramo cyateguwe na Mbonyi, kuri BK Arena, ni icyizihiza iminsi mikuru ya Noèl.
Mu bya mamare byaje k’urutonde, rwa bahesheje ishema u Rwanda, muri uy’u mwaka w’2023, harimo:
Bruce Melodi, Sherrie Silver, Nchuti Gatwa, Mukansanga Salima na Israel Mbonyi, ibi tubikesha ibitangaza makuru by’u Rwanda.
Bruce Bahanda.