Umuririmbyi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana no kuyiramya, Israel Mbonyi, yujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Channel (Umuyoboro) ya YouTube.
Ni Israel Mbonyi, ufite ama muko i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, wagize agahigo akaba yujuje miliyoni y’abantu bakoze “subscribe” kuri Channel ye, ya YouTube.
Mbonyi Israel, akaba yitegura gukora ibitaramo bikomeye, mu Bihugu birindwi byo ku mu gabane w’Afrika.
Uy’u muhanzi yongeye kuzamuka nyuma y’uko asohoye indirimbo ziri no m’ururimi rw’igiswahili n’ikinyarwanda, harimo “nina Siri, umukunzi, ndu musirikare n’izindi.”
Israel Mbonyi abaye umuririmbyi ugira gatatu wo mu Rwanda w’u juje miliyoni 1, y’aba ‘subscrubers’ nyuma ya Chorali ‘Ambassaders of Christ, ifite miliyoni 1.3, iyi nayo yabanjirijwe na Meddy uyo boye uru rutonde, kuva mu mwaka w ‘ 2013. Indirimbo za Meddy zimaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 256, mu myaka 11 ishize.
Israel Mbonyi, iy’i miliyoni y’abantu bamukurikira ya yujuje ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19/03/2024.
Nyuma yabwo yatanze ubutumwa bwanditse ku mbuga akoresha za Fecebook na X, avuga ko “gusenga, gushyigikirwa n’Imana n’abakunzi, biri mu bituma ibi byose bishoboka. Kugeza abantu miliyoni 1.”
Yakomeje agira ati: “Ibi rero biratanga icyizere cyiyaguka ry’imbuga nkoranya mbaga zanjye n’umurimo w’Imana.”
Israel Mbonyi yatangiye gushiraho indirimbo ze kuri Channel ye, ya YouTube, kuva mu mwaka w ‘ 2012.
Tu bibutsa ko Channel ye, ya YouTube ibaruye ku gihugu cya Canada.
Ibihangano bye, bimaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 173, bivuze ko Meddy amurusha miliyoni 83.
Mu mezi make ari mbere, Mbonyi arerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi, aho azaba agiye ku murika ‘Album’ ye yise “nk’u musirikare.”
MCN.