
Umuririmbyi Manda Boy, uzwiho kuririmba indirimbo zikora kumuco w’Imulenge yongeye kubazanira indi ndirimbo nshya yitwa “MAISHA.”
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 27/07/2023, saa 9:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Manda Boy, yamaze gushira indi ndirimbo nshya hanze, n’indirimbo ikoze mururimi rw’igiswahili yise “Maisha.”
Uyu Musore w’umunyamulenge mubusanzwe akunze kuririmba indirimbo zikora kumuco w’ikinyamulenge ndetse nizindi zitwa “Secular.” Manda Boy, amaze igihe kitari kirekire mumuzika ariko azwiho impano ikomeye yoguhimba indirimbo ndetse nokuziririmba munjyana nziza.
Indirimbo ze zigera muri zitatu: “Muhanyi, Mulenge na Nduw’imulenge,” ziri mundirimbo zamwamaje cane arushaho kumenyekana mukarere ka Afrika y’iburasirazuba (EAC) ndetse nahandi kw’Isi.
Manda Boy, yavukiye mumisozi miremire y’Imulenge mugace kitwa mu Gashasha homuri Mibunda muri Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Kurubu atuye mugihugu ca Republika ya Kenya, aho binateganijwe ko kuruyu wa Gatandatu tariki 29/07/2023, azaba afatanije n’a M7 mugutaramira Abanyamulenge batuye i Nairobi bizaba ari uburyohe nigitaramo kizaba kirimo indirimbo zikora kumuco w’ikinyamulenge.
Indirimbo ze ushobora kuzisanga kuri Channel ye ya YouTube yitwa Manda Boy.