• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuriro w’imbunda z’amadubu watumye abakorera mu kwaha kwa Leta bagira ihahamuka!

minebwenews by minebwenews
April 2, 2025
in Regional Politics
0
Umuriro w’imbunda z’amadubu watumye abakorera mu kwaha kwa Leta bagira ihahamuka!
150
SHARES
3.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuriro w’imbunda z’amadubu watumye abakorera mu kwaha kwa Leta bagira ihahamuka!

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Amakuru akomeje gushyirwa hanze n’abakorera ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, agaragaza ko imijyi irimo uwa Uvira yaba igiye kugwa mu maboko y’abarwanyi ba m23 na Twirwaneho iyo Abanyamulenge basigaye bita “Amadubu.”

I jambo ‘Amadubu’ ryakoreshejwe bwa mbere na Gen Rukunda Michel wari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho akaba aheruka kwitaba Imana. Iri jambo ubwo yarivugaga yagaragaje ko bagiye kuzatera umwanzi uhora ubazonga, kandi ko bazamutera bameze nk’amadubu, aho yagize ati: “Umwanzi hari ubwo tuzamutera tumeze nk’Amadubu.” Kuva ubwo Abanyamulenge bahise batangira kwita Twirwaneho iryo zina.

Iyi nkuru ivuga ku ihahamuka ry’abakorera mu kwaha ku butegetsi bw’i Kinshasa, ikubiye mu ibaruwa ndende yagiye hanze, igaragaza ko yatanzwe n’abo muri Wazalendo, aho yerekana ko imijyi irimo uwa Uvira, Makobola na kwa Nundu bigiye kugwa mu maboko ya m23 na Twirwaneho.

Ni ibaruwa yatangiye gucicibikana ku mbugankoranyambaga kuva mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/04/2025.

Ikaba irimo amakuru avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho bafashe imisozi ya chaine de Mitumba, muri urwo rwego, ngo bashaka kugaba ibitero i Uvira no muri iyo mijyi mito iri muri teritware ya Fizi.

Nk’uko iyo baruwa ibisobanuro ivuga ko aba barwanyi bazatera baturutse mu bice byo kwa Rumamfura, Tahiro, Kirumba, Nyakirango, Kahuna, ngo bakazamanuka mu Gikozi, Kirwa no muri Gafinda bagafata umujyi wa Uvira.

Abandi nanone ngo bakazafata iriya mijyi mito iri muri teritware ya Fizi banyuze mu Gihamba ni Nyawaranga.

Iyi baruwa rero, igasaba ubuyobozi bw’ ihuriro ry’ingabo za Congo kongera abasirikare i Uvira, kwa Mbogo no kwa Nundu kugira ngo bitazafatwa na m23 na Twirwaneho.

Ariko nyamara nubwo iyo baruwa igaragaza ko ibyo bice byavuzwe haruguru ko ari byo m23 na Twirwaneho bizaturukamo bagaba ibitero muri iriya mijyi, ariko siko kuri, kuko ibyo bice biherereye muri grupema ya Bijombo, ikigenzurwa n’ingabo z’u Burundi n’iza Congo.

Twirwaneho yo igenzura ibice byo mu Cyohagati, Mikenke na Minembwe.

Usibye ko kandi iri hahamuka ryagaragaye no ku ngabo za FARDC ziherereye mu Bibogobogo, ni mu gihe zahunze ziva muri iki gice zihungira i Baraka nyuma y’aho imirwano hagati ya Twirwanaho na Wazalendo yarimo ibera kwa Mulima no mu Rusuku mu birometero bike uvuye aha mu Bibogobogo.

Gusa aha mu Bibogobogo haracyari abasirikare bake bayobowe na Colonel Ntagawa Rubaba, naho ababarirwa mu magana bayobowe na Colonel Karateka bayabangiye ingata bahungira mu bice by’umushasha.

Tags: AmadubuimbundaTwirwanehoumuriro
Share60Tweet38Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post

Hamenyekanye umunsi RDC na m23 bizahurira mu biganiro.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?