Umuriro w’imbunda z’amadubu watumye abakorera mu kwaha kwa Leta bagira ihahamuka!
Amakuru akomeje gushyirwa hanze n’abakorera ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, agaragaza ko imijyi irimo uwa Uvira yaba igiye kugwa mu maboko y’abarwanyi ba m23 na Twirwaneho iyo Abanyamulenge basigaye bita “Amadubu.”
I jambo ‘Amadubu’ ryakoreshejwe bwa mbere na Gen Rukunda Michel wari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho akaba aheruka kwitaba Imana. Iri jambo ubwo yarivugaga yagaragaje ko bagiye kuzatera umwanzi uhora ubazonga, kandi ko bazamutera bameze nk’amadubu, aho yagize ati: “Umwanzi hari ubwo tuzamutera tumeze nk’Amadubu.” Kuva ubwo Abanyamulenge bahise batangira kwita Twirwaneho iryo zina.
Iyi nkuru ivuga ku ihahamuka ry’abakorera mu kwaha ku butegetsi bw’i Kinshasa, ikubiye mu ibaruwa ndende yagiye hanze, igaragaza ko yatanzwe n’abo muri Wazalendo, aho yerekana ko imijyi irimo uwa Uvira, Makobola na kwa Nundu bigiye kugwa mu maboko ya m23 na Twirwaneho.
Ni ibaruwa yatangiye gucicibikana ku mbugankoranyambaga kuva mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/04/2025.
Ikaba irimo amakuru avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho bafashe imisozi ya chaine de Mitumba, muri urwo rwego, ngo bashaka kugaba ibitero i Uvira no muri iyo mijyi mito iri muri teritware ya Fizi.
Nk’uko iyo baruwa ibisobanuro ivuga ko aba barwanyi bazatera baturutse mu bice byo kwa Rumamfura, Tahiro, Kirumba, Nyakirango, Kahuna, ngo bakazamanuka mu Gikozi, Kirwa no muri Gafinda bagafata umujyi wa Uvira.
Abandi nanone ngo bakazafata iriya mijyi mito iri muri teritware ya Fizi banyuze mu Gihamba ni Nyawaranga.
Iyi baruwa rero, igasaba ubuyobozi bw’ ihuriro ry’ingabo za Congo kongera abasirikare i Uvira, kwa Mbogo no kwa Nundu kugira ngo bitazafatwa na m23 na Twirwaneho.
Ariko nyamara nubwo iyo baruwa igaragaza ko ibyo bice byavuzwe haruguru ko ari byo m23 na Twirwaneho bizaturukamo bagaba ibitero muri iriya mijyi, ariko siko kuri, kuko ibyo bice biherereye muri grupema ya Bijombo, ikigenzurwa n’ingabo z’u Burundi n’iza Congo.
Twirwaneho yo igenzura ibice byo mu Cyohagati, Mikenke na Minembwe.
Usibye ko kandi iri hahamuka ryagaragaye no ku ngabo za FARDC ziherereye mu Bibogobogo, ni mu gihe zahunze ziva muri iki gice zihungira i Baraka nyuma y’aho imirwano hagati ya Twirwanaho na Wazalendo yarimo ibera kwa Mulima no mu Rusuku mu birometero bike uvuye aha mu Bibogobogo.
Gusa aha mu Bibogobogo haracyari abasirikare bake bayobowe na Colonel Ntagawa Rubaba, naho ababarirwa mu magana bayobowe na Colonel Karateka bayabangiye ingata bahungira mu bice by’umushasha.
