Umurwanyi womwitsinda rya Wazalendo y’iturikijeho igisasu arapfa n’abaturage 8 bahasiga ubuzima.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/07/2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umwe mubarwanyi wo mu mutwe w’itwaje intwaro uzwi nka Wazalendo uvuga ko urwanira abaturage muri teritwari ya Masisi na Rutshuru mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, y’iturikijeho igisasu ku mugoroba wo kw’itariki 19/07/2023, iryo sanganya ryica abaturage umunani(8) bari hafi ye, abandi benshi barakomereka.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko aya makuru byayahawe na Guverineri wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisivili, Isaac Kibira kuri uyu wa 20 Nyakanga.
Kibira, yasobanuye ko Mzalendo yagaragaye afite iki gisasu bitari byamenyekanye mbere ko ari cyo, ubwo yari ageze muri Centre ya ka ’Lubwe Sud’ muri Groupement ya Tongo, ico gisasu cahise giturika kiramwica, muri ako kanya cyica abaturage umunani ( 8).
Uyu muyobozi yatangaje ko bikimara kuba, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba zizwi nka EACRF zahise zitabara. Ati: “Ubutabazi bw’ibanze bwakozwe n’ingabo za EAC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru, homuburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.