Umurwanyi wa Wazalendo yicishijwe ibiti.
Umurwanyi wo mu ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatikanya n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, abaturage bamwicishije inkoni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku cyumweru ni bwo uyu murwanyi wo muri Wazalendo, abaturage bamwicishije inkoni nyuma yokumukubita cyane agezaho avamo umwuka w’abazima.
Ibi byabereye mu gace ka Lukumbi ko muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru ava muri ibyo bice agaragaza ko uyu murwanyi wo muri Wazalendo yishwe mu gihe na we yaramaze kwica umubyeyi we amurashe.
Abaturage basobanuye ko mbere yuko uyu murwanyi arasa se, akamwica, yari yasinze cyane kandi afite n’imbunda.
Nyuma yo kwica se, imyitwarire yiwe yababaje abaturage, ni ko guhita bafata inkoni n’ibiti, baramukubita kugeza na we apfuye. Umurambo w’uyu mzalendo n’uwa se, yashinguwe ku mugoroba wa tariki ya 08/6/2025.
Sosiyete sivili ikorera muri Rutshuru yagaragaje ko gutunga intwaro kw’aba bantu batahawe imyitoza kuzakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.
Sosiyete sivili ikaba itanga inama kuri Leta ko yagakwiye kubambura ubudahangarwa, bakabanza guhabwa amahugurwa nyuma bakabona guhabwa imbunda no gushyirwa mu myanya irinda umutekano.