
Inama y’umuryango wa BRICS, ngaruka mwaka ihuza ib’ihugu bigize uyumuryango ndetse nibindi bimaze kwinjira muruyu muryango irimo gutegurwa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 26.04.2023, saa 10:40 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko kwitariki 03.05.2023, ib’ihugu bihuriye mu muryango wa BRICS, bifitanye inama, iyonama ikorwa rimwe kumwaka.
Nkuko byavuzwe na Ambassadeur wa AFrica y’Epfo muruwo muryango bwana Anil Sooklal, yavuze ko mu bizigirwa muri yo nama, harimo no kwagura uwo muryango ukagira abandi banyamuryango, Ati kandi ibihugu bigera 13 byamaze kwiyandikisha bisaba kwinjiramo, mu gihe ibindi bitandatu(6), byo byabisabye mu mvugo.
Ibihugu bimaze kwinjira mumuryango wa BRICS ni Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Africa y’Epfo.
Mu gihe hari imyiteguro y’iyo nama ibihugu bigera 19 byamaze kugaragaza ko bishaka kwinjira muri uwo muryango utanga icyizere cubukire.
Igihugu cyu Bushinwa nicyo cyazanye igitekerezo cyo kwagura umuryango wa BRICS umwaka ushize wa 2022.
Ni igitekerezo cyakiranywe yombi n’impungenge ku bihugu bigize BRICS, kuko bishobora kugabanya ijambo ryabyo muri uwo muryango.
BRICS yashinzwe mumwaka wa 2006 yitwa BRIC. Mu 2010 nibwo Afurika y’Epfo yinjiyemo ari nacyo gihugu cyashyizwemo kuva icyo gihe cyose. Ibihugu nka Arabie Saoudite na Iran biri mu byasabye kwinjizwamo.
Bikavugwa ko uyumuryango ukomeje kubona abayoboke wazatsimbura Leta z’Unze Ubumwe Za America, nubumwe bwub’Urayi kuyobora Isi mubukungu bw’Isi.




