
Umuryango wa Human Rights Watch uratanariza amahanga kugoboka agace ka Darfur homuri Sudan.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 11/07/2023, saa 4:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuryango Human Rights Watch (HRW) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu uratabariza intara ya Darfur iri mu majyaruguru ya Sudani, by’umwihariko abo mu bwoko bwa Massalit.
Ingabo zari mu butumwa bw’amahoro buhuriweho bw’Umuryango w’Abibumbye n’ubwa Afrika yunze ubumwe muri Darfur bwari buzwi nka UNAMID zavuye muri iyi ntara mumwaka wa 2021. Ni mu gihe byemezwaga ko umutekano waho wizewe.
HRW iravuga ko ubuzima bw’abo mu bwoko bwa Massalit buri mu kaga, bitewe ahanini n’ibikorwa bibibasira ivuga ko bikorwa n’umutwe w’ingabo zigumuye ku butegetsi bwa Sudani, RSF (Rapid Support Forces).
Uyu muryango muri raporo washyize hanze kuri uyu wa 11/07/ 2023, watangaje ko RSF ndetse n’abarwanyi b’Abarabu tariki ya 28/03/ bishe ba Massalit bagera kuri 28, bakomeretsa abandi benshi.
Uti: “Abarwanyi benshi ba RSF n’Abarabu bateye agace ka Misterei utuyemo ibihumbi amacumi by’ubwoko bwa Massalit. Biciye abagabo mu ngo zabo, mu mihanda cyangwa mu bwihisho, barasa ku bahungaga, bica kandi bakomeretsa abagore n’abana. Basahuye banatwika aka gace, bituma abenshi bahungira muri Chad.”
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abo mu bwoko bw’abirabura bwa Massalit ngo byafashe indi ntera kuva intambara y’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Sudani n’iza RSF yakwaduka mukwezi kwa Mbere umwaka wa 2023, kuko ni bwo hishwe benshi, abandi benshi barahunga.
Kuva iyi ntambara yatangira, Umuryango w’Abibumbye usobanura ko abatuye muri Darfur y’Uburengerazuba barenga ibihumbi 300 bimuwe mu byabo, abagera ku bihumbi 217 bahungira muri Chad, kandi ngo 98% byabo ni abo mu bwoko bwa Massalit.
HRW iravuga ko amakimbirane y’Abarabu na ba Massalit ari gusenya Darfur, bityo ko imiryango mpuzamahanga ikwiye kugira icyo ikora mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abasivili, kandi abagira uruhare mu bugizi bwa nabi bose bakagezwa mu butabera.