Umuryango wa SADC ubarizwamo na RDC, hamenyekanye ibyo uteganya gukora vuba.
Ni SADC(umuryango w’iterambere rya Afrika y’Amajyepfo) yatangaje ko igiye gukora inama ya karere igamije kuzamura ubukungu bwo muri uyu muryango.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’uwo muryango washize hanze, rivuga ko iyo nama izitabirwa n’ab’aminisitiri bashinzwe minisiteri z’imari n’ishoramari zo mu bihugu bigize uyu muryango, kandi ko iyo nama izaba muri uku kwezi dutangiye uy’umwaka w’ 2024.
Iyi nama ifatwa nk’aho idasanzwe muri uy’umuryango, ikazaba igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere iterambere no guhuza amasoko y’imari mu karere uy’umuryango ubarizwamo, ndetse
kandi ngo hakazasuzumwa intambwe imaze guterwa ku ngamba zagiye zifatwa mbere ku byerekeye ubukungu n’ibindi.
Gahunda y’iyi nama kandi, ngwikazaba ikubiyemo ibiganiro byimbitse ku ngingo zinyuranye harimo no kurebera hamwe ku ngabo z’uyu muryango ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho ziri mu rwego rwo gufasha ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Bikaba biteganyijwe ko minisitiri w’ubukungu n’igenamigambi muri Repubulika ya Angola, Victor Guilherme kwariwe uzayobora komite y’abaminisitiri b’imari, naho Lesetja Kyanyago, Guverineri wa Banki nkuru y’imari yo mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, akazafatanya nawe kuyobora iyi komite izaba igamije gusuzuma ibyagezweho. Nanone kandi bakazafatanya na madamu Angèle Makombo N’tumba, umunyabanga nshingwabikorwa w’ungirije wa SADC ushinzwe ukwishyira hamwe mu karere.
Ahanini ngo ibi biganiro bikazibanda cyane ku mikorere yikigega cy’iterambere rya karere ka SADC, n’uburyo bukwiye gushyigikira iterambere ry’ubukungu n’iterambere rirambye mu nzego zitandukanye, byongeye kandi, gusuzuma mu buryo bunonosoye raporo y’iterambere ry’ikigega cya SADC, n’uburyo buzafasha gutegura imishinga mu nzego z’ingufu, ubwikorezi hagamijwe kuzamura ubukungu no gutanga servise z’ingenzi mu karere ka SADC.
MCN.