Umuryango w’Abashi Uratabariza Abacuruzi Babo Bajyanywe n’Ingabo z’u Burundi
Umuryango w’Abashi ukorera mu misozi miremire y’i Mulenge uratabariza abacuruzi babo uvuga ko bafatiwe mu gace ko kwa Mulima, muri teritware ya Fizi, n’ingabo z’u Burundi, mbere yo kujyanwa ahantu hatazwi.
Amakuru Minembwe Capital News yamenye, ahamya ko aba bacuruzi bakomoka mu bwoko bw’Abashi bafashwe n’ingabo z’u Burundi zibashinja gukorana n’Abanyamulenge, cyane cyane mu bijyanye no kugeza ibicuruzwa mu bice bya Minembwe na Mikenke.
Umwe mu bayobozi b’uyu muryango w’Abashi, utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yavuze ko “abantu barenze icumi” ari bo kugeza ubu bafashwe, kandi ko hafi ya bose bacururizaga kwa Mulima.
Ibi bibaye mu gihe kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo zafunze inzira zijyana ibicuruzwa mu duce twa Minembwe na Mikenke, bituma nta bicuruzwa bihagera. Aka gace karimo n’amasoko manini kuri ubu kari mu bigenzurwa cyane n’izi ngabo, zirimo iziri kuri Point Zero, kwa Mulima, Rusuku, n’ahandi henshi mu Cyohagati no ku Ndondo.
Umuryango w’Abashi urasaba ko ababo barekurwa nta kindi gisabwe, nk’uko babivuga, nta cyaha cyigeze kibahama. Uyu muryango uvuga ko ibyo aba bacuruzi bakorewe ari ukwamburwa uburenganzira, dore ko banambuwe ibicuruzwa n’ibindi byabo mbere y’uko bajyanwa.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa n’ubuyobozi bwa Fizi cyangwa iz’ingabo z’u Burundi ku bijyanye n’icyo gikorwa kigayitse.





