Komiseri mukuru mu muryango w’Abibumbye(L’ONI), mw’ishamyi rirengera ikiremwa muntu akaba n’umujyanama wihariye mu gukumira Genocide, muri uwo muryango, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyekongo bamwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Mw’itangazo umuvugizi w’ibiro by’i yi komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’Amuntu, mu muryango w’Abibumbye, ku bireba ibya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagize ati: “Duhangayikishijwe cyane n’imvugo z’ihembera amacyakubiri n’urwango rushingiye ku moko, no gukangurira abaturage bamwe guhohotera abandi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse no muturere twa kasaï na Katanga.”
“Imvugo z’urwango cyangwa zitesha umuntu agaciro n’ikizira kandi bikurura amakimbirane hagati mu baturage bigakomeza kubyutsa urugomo, bikaba muribimwe bikomeza gukurura umutekano muke muri RDC. Abayobozi bamwe mu butegetsi barinyuma y’uru rwango rero hasabwe ingamba zikarishye.”
Yakomeje agira ati: “Turahamagarira Abayobozi gukingura imiryango yemerera abakora iperereza kuri uru rwango, aba bikora bahanwe n’amategeko abihana.”
Ibi bibaye mugihe uwahoze ari minisitiri w’iterambere Justin Bitakwira Bihona, aheruka gutangaza ibintu bikaze ubwo aheruka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bitakwira, yongeye kumvikana yita Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange ko ar’Inzoka, n’andi magambo avuga ko ari ubwoko bubi bukwiye kwicwa no kwangwa.
Bruce Bahanda.