Umuryango w’Abibumbye wa buriwe ko umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo ukomeje kuba mubi kurushaho.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga wa ONI, mu karere k’ibiyaga bigari, bwana Huang Xia, aho yihanangirije akanama ku muryango w’Abibumbye gufata ingamba zihamye zishobora gufasha ukwirinda ko hashobora kwa ngirika ibintu byinshi mu karere k’ibiyaga bigari.
Binyuze mu mu muvugizi w’u ngirije w’umuryango w’Abibumbye, Furhan Haq, yavuze ko intumwa idasanzwe y’umunyamabanga wa ONI mu karere k’ibiyaga bigari, yabwiye akanama gashinzwe umutekano ku isi ko hagomba gufatwa ingamba zikwiye kugira ngo amakimbirane y’intambara abashye guhagarara.
Yagize ati: “Ibyo mu karere k’ibiyaga bigari, birushaho kuba bibi, ahanini biva ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC. Hakwiye gufatwa ingamba zikwiye kugira hirindwe ingaruka mbi zishobora kuvuka muri ibi bihugu.”
Ibyo bitangajwe mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa na Kigali bukomeje kuja impaka ku bibera mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo.
Kinshasa ihora ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali yakunze gutera utwatsi hubwo igashinja Kinshasa gukorana byahafi n’u mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda.
Kigali kandi ishinja Kinshasa kunanirwa gukemura amakimbirane ari mbere mu gihugu cyabo, bityo ibibananiye ba kabyegeka ku bihugu by’abaturanyi.
MCN.