Kuri uyu wa Kabiri, tariki 12/12/23, Umuryango w’Afrika y’Unze Ubumwe(AU), watangaje ko uzohereza Indorerezi zabo mu Matora arigutegurwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mpera z’uk’u kwezi kwa Cumi nabiri(20/12/2023).
Nk’uko bya tangajwe n’uriya muryango w’Afrika y’Unze Ubumwe, n’uko iriya misiyo y’indorerezi izaba igizwe n’Abantu bagera kuri 65 kandi bakazakora igihe kigufi guhera tariki 13/12 kugeza kuri 26/12/23.
Intengo nyamukuru ya misiyo yaziriya ndorerezi z’umuryango w’Afrika y’Unze Ubumwe, n’ukureberahamwe uburyo amatora rusangi azakorwa niba azakorwa hisunzwe amategeko y’itegeko nshinga rigenga Amatora. Ikindi bazisunga n’ukureba niba Amatora azakorwa mu buryo bujanye na Demokarasi.
Iritsinda kandi bavuzeko rizofasha Guverinoma ya Kinshasa, gukora amatora arangwa n’umuco, ubwisanzure n’ituze.
Hakaba hari n’irindi tsinda ryo rigizwe n’Abantu bazatanga ibyifuzo byobo ba biha abashinzwe gutegura Amatora muri RDC, kugirango bashiremo imbaraga muri gahunda yogutegura amatora ndetse n’ubufatanye bwabo ku baturage ba bakongomani.
Ir’itsinda rya Kabiri biteganijweko rizakorana ibiganiro n’Amashyaka ya politike ari mumatora kandi bazagenzura uko umunsi wanyuma wo kwiyamamaza uzabawitabiriwe n’abaturage kuba kandida, bazarebera hamwe n’ubundi uko amatora azakorwa n’ubwitabire azaba afite bwa banyekongo.
Nyuma y’ibyo iritsinda rizashirahanze ibyagaragaye muri ariya Matora dutegereje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bruce Bahanda.