Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi uravugwamo ku jegajega.
Ni isuzumwa ryakozwe n’ishirahamwe rya NATO aho ngo warikoze usanga u Burayi budafashe mu buryo bw’ubwirinzi.
Hagati muri uku kwezi kwa karindwi, intambara yo muri Ukraine n’amatora ateganyijwe kuba muri leta Zunze ubumwe z’Amerika, nibyo byabaye umwihariko mu nama yahuje abahuriye muri NATO iheruka Kubera i Washington DC mu myanjo y’iki cyumweru.
Nk’uko byavuzwe muri iyo nama bibanze ku gusuzuma ku cyakorwa kugira ngo ibibazo by’ubwirinzi mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi bikomeje gusubira inyuma byongere bifate.
Umwaka ushize, NATO yemeje gahunda yo kuvugurura ubushobozi bwabo bwo kwirwanaho mu myaka miringo itatu mu gihe ubwoba bwo guterwa n’u Burusiya nabwo bwiyongera umunsi ku wundi.
Aba bayobozi bakomeje gushakisha ibisabwa, kugira ngo bashobore gukomeza ubwirinzi bwabo ngo bagere kuri iyo gahunda, byoherejwe muri za Guverinoma z’ibihugu mu byumweru bishize.
Iri suzumwa ryasanze igisirikare cyo mu bihugu bigize u Burayi kijegajega mu bice by’ingenzi, bitanga ibimenyetso byerekana umubare w’amamiliyari y’Ama-euro bishobora gutwara kugira ngo bikosorwe.
Ibiro ntara makuru bya Bwongereza, Reuters, dukesha iy’i nkuru, bivuga ko ‘byaganiriye n’abayobozi babasirikare n’abasivile mu Burayi kuri gahunda zashyizwe ahagaragara, berekana ibice bitandatu umuryango w’ibihugu 32 wagaragaje ko ari byo byihutirwa gukemura.’
Muri ibyo harimo ibura ry’imbunda z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere na misile ziraswa mu ntera ndende, umubare w’abasirikare, amasasu, ibibazo by’ibikoresho ndetse no kutagira itumanaho rya digitale ryizewe ku rugamba, n’ibindi.
Ubushakashatsi bwo bwerekana ko NATO ihanganye n’ikibazo cyo kugera ku ntego zayo mu gihe ubumwe bwayo bushobora kugeragezwa n’imbogamizi z’ingengo y’imari mu muryango w’ibihugu by’i Burayi, ndetse no kutumva kimwe uko bakwiye kwifata imbere y’u Burusiya.
Ikindi ni uko muri uyu mwaka amatora ateganyijwe kuba muri leta Zunze ubumwe z’Amerika yongeye kuzamura impungenge z’uko iki gihugu kirusha ibindi ubukungu muri uyu muryango wa NATO ko Donald Trump yotsinda ayo matora y’umukuru w’igihugu, kuko ari mubantu banenga umuryango wa NATO kuruta undi muntu uwari we wese. Ashinja ibihugu biwugize, kunyuzamo ijisho leta Zunze ubumwe z’Amerika.
MCN.