Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wagize icyo uvuga ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Corneille Nangaa n’abandi bo muri M23.
Ni umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wamaganye igihano cy’urupfu ubutabera bwa RDC buheruka gufatira bamwe mu bayobozi bakuru bo muri AFC, ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare ribarizwamo na M23.
Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo ubutabera bwa gisirikare bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwa katiye urwo gupfa abantu 26 barimo abayobozi bo muri AFC, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo ibyo mu ntambara ndetse n’ubugambanyi.
Abahawe iki gihano barimo Corneille Nangaa,Gen Sultan Makenga, Gen Byamungu, Berterand Bisimwa, Lt Col Willy Ngoma n’abandi.
Mu itangazo umuryango w’ubumwe bw’u Burayi washize hanze kuri uy’u wa Gatanu rivuga ko ari ngombwa kwemeza uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye no kubahiriza uburenganzira bw’uregwa, hakurikije inshingano mpuzamahanga z’amategeko RDC yemeye gukurikiza.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “mu bihe byose igihano cy’urupfu ntikijyanye n’uburenganzira bwo kubaho, ikindi cyo ubwacyo ni ubugome, ntikirimo ubumuntu kandi gitesha agaciro. Gihagarariye kudatanga byimazeyo agaciro ka muntu, ntigikumira ibikorwa by’amuntu, ntigikumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi gituma ubutabera butubahirizwa uko bikwiye.”
Uyu muryango wa EU ukaba wagaragaje impungenge ko bariya bakatiwe igihano cy’urupfu bashobora kuzicwa mu minsi iri mbere.
MCN.