Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, washizeho intumwa yayo mu karere k’ibiyaga bigari.
Ni intumwa yashyizweho n’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi aho kabitangaje ku munsi w’ejo hashize; kavuga ko bwana Johana Borgstam azabera uwo muryango intumwa yihariye mu karere k’ibiyaga bigari.
Uy’intumwa, Johana akomoka mu gihugu cya Suède yabaye amabasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kuva mu 2008 kugeza mu 2021 no muri Ethiopia kuva mu 2017 kugeza mu 2021.
Nk’uko uyu muryango ubisobanura, uvuga ko uyu mugabo azafasha intumwa ishinzwe ububanyi n’amahanga, Joseph Borrel, gushyira mu bikorwa politiki y’uyu muryango muri aka karere.
Umugambi wo gushyiraho intumwa yihariye ya EU muri aka karere waturutse ku makimbirane ari hagati y’ibihugu bikarimo, uy’umuryango ukaba wizera ko ashobora kuwufasha gutanga umusanzu mu kayakemura.
Mbere byari byanavuzwe ko uwo muryango wahisemo Umubiligi Bernard Quintin nk’ugomba kuyihagararira mu karere k’i biyaga bigari, ariko ntibyaje gukunda kuko ngo igihugu cy’u Rwanda cyamwanze.
Binavugwa ko u Rwanda rwamwanze bitewe no kuba igihugu cye kimaze igihe cyafashe umurongo wo kwifatanya na leta ya Kinshasa irushinja guha ubufasha M23 ndetse no kuba u Rwanda rwari rwagenye nka amabasaderi warwo i Brussel.
Johana azatangira inshingano tariki ya 01/09/2024, nk’uko biteganijwe, kandi manda ye ya mbere ikazamara amezi icumi n’abiri.
MCN.