Umusaza w’imyaka irenga 80 yishwe n’ibitero bya drones za FARDC n’ingabo z’u Burundi
Mu gihe umutekano ukomeje kurushaho kuzamba mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru aravuga ko umusaza w’Umunyamulenge w’imyaka iri hagati ya 80 na 95 y’amavuko yishwe n’igitero cya drone cyagabwe ku baturage.
Amakuru aturuka muri ibyo bice, yemejwe n’abaturage bahatuye, avuga ko uyu musaza yitwaga Rudaga Diriyani, yaguye mu gace ka Rundu kari mu ntera ngufi uvuye mu isantere ya Minembwe. Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko yari ageze mu zabukuru, akaba yari asigaye ari mu cyiciro cy’abantu bakeneye ubufasha bwihariye, bityo urupfu rwe rukaba rwateje agahinda gakomeye mu muryango no mu baturage muri rusange.
Urupfu rwe rubaye nyuma y’ibitero byagabwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23/03/2026, aho ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, bakoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu kurasa ibisasu mu bice bituwe n’abasivili.
Amakuru akomeza avuga ko ibi bitero bitari ubwa mbere bibaye, kuko no mu ijoro ryabanje, drones zagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, zirimo n’ahazwi nko kwa Chef Rutaganda i Gakenke. Ibyo bitero byasize abaturage benshi bahunga ingo zabo, bajya kwihisha mu bihuru no mu misozi mu rwego rwo kurokora ubuzima.
Akarere ka Minembwe n’uduce tugakikije gafite amateka maremare y’umutekano muke umaze imyaka myinshi. Abanyamulenge, ari na bo baturage benshi bahatuye, bakunze kuvuga ko bagiye bahura n’ibitero bibibasira, akenshi bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Mai-Mai (Wazalendo), ndetse n’ingabo za Leta.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aka gace kabaye indiri y’imitwe myinshi yitwaje intwaro, bigatuma abaturage bahora mu bwoba n’ihungabana ridashira.
Ikoreshwa rya drones mu bitero byo muri aka gace rikomeje gutera impungenge zikomeye, cyane cyane ku bijyanye no kurengera abasivili. Impuguke mu by’umutekano zigaragaza ko, nubwo drones zifite ubushobozi bwo kugaba ibitero byihuse, kuzikoreshwa mu bice birimo abaturage benshi bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo impfu z’abasivili n’ikorwa ry’ibyaha by’intambara.
Abaturage bo mu Minembwe bakomeje gusaba ko habaho iperereza ryigenga ku bitero bikomeje kubibasira, ndetse bagahamagarira imiryango mpuzamahanga gutabara, hagamijwe guhagarika ihohoterwa rikomeje kubibasira no kubagarurira uburenganzira bwabo bwo kubaho mu mutekano.
Ibi bitero bishya bikomeje kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kigifite ubukana, ndetse ko hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho n’impande zose kugira ngo amahoro arambye aboneke muri aka karere kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’intambara n’amakimbirane.







