
Umusesenguzi w’u munyamulenge Nshimiye Fidel yagize icyavuga kuby’u bumwe bw’u Buraya, buheruka gutangaza ko bukuye Indorerezi zabo muri RDC.
Fidele yagize ati: “Mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibyumweru bitatu mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu aba, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Buraya batangaje ko bakuye abantu babo bari m’ubutumwa bw’indorerezi ku matora, ateganijwe kuba muri RDC.”
“Biriya ba bitangaje kuri uyu wa Gatatu, muriki Cyumweru turimo. mu butumwa batanze bavuze ko ‘kubera umutekano muke’ uri muri RDC ziriya ntumwa zabo zitazabasha kugenzura ibikorwa by’amatora hirya no hino mu gihugu.”
“Ubushize ubusesenguzi duheruka kubaha butanzwe nanjye Fidèle twagarutse kuri ay’amatora, na babwiye ko ariya Matora dutegereje ateye impungenge ko kandi ashobora kutazaba nk’uko bigaragara. Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora kugeza ubu ntamubare uhamye baratanga. Ay’amatora na naramuka anabaye azaba nabi.”
“Rero umuryango w’u bumwe bw’u Buraya bashobora kuba ba keneye ku garder honneur yawo batekereza ko kuba ay’amatora azabamo urusaku batinya kuzaseba. Iyi tekinike iri mubyatumye bagaragaza impanvu ko umutekano udahagije.”
“Itangazo rya CENI ryo ku wa 30/11/2023, binyuze muri Patricia NSEYA MULELA, ryavugako ibikoresho bya CENI byahiriye mu bu biko bwayo avugako ha hiriyemo ibintu byinshi. Ririya tangazo barangije basaba ko CENI yakongererwa igihe kugira ngo bongere bategure Amatora. Gusa ibi byose bigaragaza ko hariho imbogamizi kandi nabyita ko ari n’ibimenyetso bigaragaza ko amatora arimo urusaku.”
“Félix Tshisekedi kuri ubu arimuruzindiko i Dubaï muri leta y’unzubumwe bw’Abarabu mu Nama igira iya 28 yiga hejuru y’imihindukirire y’ibihe( COP 28). Ibi ntahandi biraba nka perezida uri mubihe byokwiyamamaza yari kuba yohereje undi umuhagararira muri uriya mwanya.”
Bruce Bahanda.
Gisegeti Niki yizeye kimutera gusuzugura uyumwanya wokwiyamamaza!