
Amayeri Mashya ya Guverinoma ya Kinshasa mukuyobya aba kongo-mani. Ubu n’ubusesenguzi bwakozwe n’umusesenguzi w’umunyamulenge, Zachee Byinshi Masabo, ubwo yaganiraga na Minembwe Capital News.
“Kinshasa yagiye ikoresha amayeri menshi nimugihe kuri ubu yamaze kwihisha mw’izina rya Wazalendo murwego rwogukorera kampanye perezida Félix Tshisekedi ndetse nogusiba ubwicanyi igisiriare cye cakoreye abaturage mu Mujyi wa Goma, tariki 30 z’ukwezi kwa Munani, uyu mwaka w’ 2023.”
“Ubwo kiriya Gisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC) bakoraga ubwicanyi mu Mujyi wa Goma, bivugwa ko bahise batakaza amanota mu baturage baturiye i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru avuga ko bahitanye abaturage basaga 100, ni muri raporo yatanzwe n’ishirahanwe rya Voix de Sans Voix.”
Uyu musesenguzi akomeza ati: “Ibi bigaragaza ko perezida Félix Tshisekedi, ko n’ubwo ingabo ze ziri m’urugamba n’umutwe wa M23 ariko cyane ahangayikishijwe n’amatora ateganijwe kuba muri uyu mwaka. Ibi biri mubituma akoresha aya mayeri ibitero byose bikitirirwa Wazalendo.”
“Aho binemezwa ko aba Wazalendo bamaze guhabwa imyenda ya FARDC n’ibikoresho byinshi bya Gisirikare harimo n’Amafaranga ndetse na ideology yamaze kubokama ikabereka ko Umututsi kwarico kibazo, M’uburasirazuba bwa RDC. Bwana Zachee, asanga ikintu nyamukuru ubutegetsi bwa Kinshasa bushingiyeho arugushaka kwigarurira kandi imitima y’abaturage bo M’uburasirazuba bw’iki gihugu.”
“Ubu butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, kwitirira intambara bahanganyemo na M23 ko ariya Wazalendo ngo n’ugutinya ko ibizangirikira muriyi mirwano bitazaja k’umutwe wa perezida Félix Tshisekedi.”
“Dore ko aba Wazalendo bamaze kwangiriza byinshi ko kandi bakunze kwibasira abo mubwoko bw’Abatutsi. Amazu barasambuye ayandi baratwika ndetse bakanyaga ubutunzi bw’aturage ahanini Inka n’ibindi.”
By Bruce Bahanda.