
“ Turashobewe intara yacu irimo ingabo za mahanga ninshi, nka Bahinde, Malawi, Uganda, Kenya Morocco, Uruguay aba Sudani yepfo naba Angola nabo ngo barikuza ” Kihangi Kyamwami député wintara ya Kivu yamajaruguru.
Depute wintara ya Kivu yamajaruguru Kihangi Kyamwami yagaragaje ubwoba bwinshi ndetse ko binateye gucanganyikisha kubera ko ingabo zamahanga zikomeje kuba ninshi muntara ya Kivu yamajaruguru abereye umuyobozi asaba ko umukuru wa leta yabisobanura kuberako bikomeje gutera impagarara zikomeye mubaturage biyi ntara.
Ibi uyu mugabo akaba yabivuze mubiganiro yagiranye na Radio Okapi i Goma muri Kivu yamajaruguru.
Kihangi Kyamwami yahishuye ibanga ritari rizwi na benshi ko ingabo zamahanga zimwe abanyagihugu benshi baturiye aka karere batari bazi ko zirikubutaka bwa Congo nka Bahinde, Malawi Uruguay nkuko yazitondaguye zigera kwi cumi, ati kandi zose zikora murwego rwa EAC na MONUSCO ndetse ngo bikaba bivugwako ni za SADC nazo ziteguye kugera kubutaka bwa Congo. Kihangi ukomoko i w’Alikale, akaba yakomeje asaba ubusobanuro buhagije bwizi ngabo zikomeje kuba ninshi muntara abereye umuyobozi.
Ibi bikaba byavuzwe nyuma yaho ministre wububanyi namahanga wa DRC Christophe Lutundula mubiganiro yagiranye nitangaza makuru, ko ingabo za Angola ziteganyijwe kuzanwa muburasirazuba bwa Congo zitazaba zije muguhangana muntambara, ahubwo zizaba zije kureba niba M23, yaratanze uduce tumwe natumwe yariyarafashe, nkuko babisabwe ninama ya Addis Ababa.
Ibyo Lutundula avuga bikaba bisa nkaho bidahuye nibyavuye mwitangazo ryatanzwe nubuyobozi bwigihugu ca Angola ahobavuze bo ko ingabo zabo zizaba zigiye mubutumwa bwamahoro nka MONUSCO.