Umushumba Misigaro yatanze ibisobanuro byimbitse hejuru yo “kuramya Imana no kuyihimbaza.”
Umukozi w’Imana ushumbye itorero rya All National Assembly Of God risanzwe rizwi nka Philadelphia Evangelical Church muri Uganda, Reverend Misigaro Bizimana, yatanze ibisobanuro byimbitse hejuru yo kuramya Imana no kuyihimbaza.
Hari mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 04/05/2025, aho yayavugiyemo amagambo akomeye kubijyanye no guhimbaza Imana no kuyiramya.
Mbere yuko abwiriza iri jambo yabanje kuvuga ko we atagira ikibazo cyokugira abakristu benshi cyangwa bake hubwo ko agira ikibazo cy’abenshi badakora cyokimwe na bake.
Avuga kandi ko Umukristo utazi gukorera urugo rwe adashobora no kugira n’icyo amarira itorero.
Asaba abakristo ashumbye gukura amaboko mu mifuka yabo bagakora ibibateza imbere kugira ngo bateze n’ingo zabo imbere, bityo bakazabona gukorera n’itorero barimo.
Yatanze n’urugero avuga ko mu gihe ufite igishoro gito, icyo gihe ushobora guhera kuri bito, nko gucuruza amagi n’ubunyobwa n’ibindi, ariko ukirinda kudakora.
Maze niho yahise atangira kubwiriza ijambo yateguye abanje gusoma muri Zaburi 103:2: hagira hati:”Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.”
Ubundi kandi atarinjira muri iki cyigwa, yasobanuriye abakristo ko agiye gufata uku kwezi kwa gatanu kose ariwe uri kubwiriza avuga kandi ko biri munshingano ze.
Yanashimangiye ibi avuga ko mubyo azabazwa imbere y’Imana azabazwa ko yabwirije abakristo kandi ko yabasengeraga.
Ndetse kandi avuga ko icyigwa azabwiriza muri uku kwezi kose, azabwiriza hejuru “yo kuramya no guhimbaza Imana.”
Avuga kandi ko muntego nyamukuru izituma abara baterana ngo ni ukugira ngo “baramye Imana kandi bayihimbaze.”
Avuga ko ibyo biri mubituma Imana yishima. Yanavuze ko mugihe dusengera indwara n’ibindi bibazo byacu, icyo gihe tuba turi kubirebana n’inyungu zacu, ariko ko Imana yishima cyane mu gihe tuba turi kuyiramya tukanayihimbaza.
Kuramya: yasobanuye ko ari ugukora ibikorwa cyangwa igihe uvuga amagambo ugaragaza uburyo ukunda Imana.
Yatanze urugero rw’Umugabo witwa Semuribwa uzwi cyane mu Banyamulenge wahimbaga amagambo azwi nk “ibirondo akavuga amazina y’inka cyangwa abagabo b’intwari.
Avuga ko igihe uri kuramya Imana ugomba gukoresha amagambo meza ahayagiza Imana cyangwa avuga uburemere bw’urukundo ukunda Imana. Yanavuze ko udashobora guhimbaza cyangwa ngo uyiramye utayikunda.
Yavuze kandi ko Bibiliya igira ibitabo 66, agaragaza ko buri gitabo cyo muri yo, kivugamo ibigwi byabagabo bagiye bakora ibitangaza, kandi ko muri ibyo bavugwaho usanga ahanini ari uko bagiye bahimbaza Imana bagakora imirimo yayo.
Yavuze ko igitabo cy’Itangiriro kimwe muri biriya bigize Bibiriya kivugwamo abagabo babaye ibirangirire mu isi, avuga ko igihe wize amateka yabo bakivugwamo uhita uba umuhanga muri Bibiriya
Yanahise avuga uwitwa Abel, Nowa, Abraham, Yosefu n’abandi. Avuga ko aba bagabo kwaribo b’ibigugu baremesheje iki gitabo.
Yavuze ko Abel yatuye ituro kandi aritura abikuye ku mutima, ngo byatumye Imana imunezererwa cyane imugira umuntu utazibagirana mu Isi.
Asobanura ko ibyo nta muntu wigeze ubyigisha Abel, kandi ko Imana itari yarabibigishije, ibituma kugeza n’ubu abigisha ba Bibiriya bibaza aho Abel yabikuye kugira ngo ature Imana ituro.
Avuga ko mu gihe uhimbaje Imana ugomba kubikora ubikuye ku mutima, icyo gihe avuga bituma Imana iguha umugisha ubundi ikagushima. Yasobanuye ko guhimbaza Imana no kuyiramya ko ari igihe wakoze igikorwa cyiza gihayagiza Imana cyangwa kigaragaza ibikorwa byiza Imana yakoze.
Undi wakabiri, Reverend Misigaro yavuze ko ari Nowa nyuma y’aho Imana yarimaze kwicuza kuba yararemye abantu, ariko ngo Imana yaramwiyegerej isanga arakwiye, ngo kubera kuko yari azi guhimbaza Imana no kuyiramya.

Yavuze ko mubyo Imana yashimye Nowa ni uko yagendanaga nayo, ngo kuko yayihozaga mubitekerezo bye.
Uyu mukozi w’Imana yavuze kandi ko iyo umuntu agendana n’Imana abayuzuye ubutsinzi n’ubwiza bukomeye.
Avuga ko Nowa kugendana n’Imana ye, byatumye Imana imwishimira imuha umugisha. Avuga ko ibyo kwariko kuramya no guhimbaza.
Uwa gatutu, yavuze, yavuze Abraham, avuga ko yumviye Imana kandi arayizera bituma yitwa se wazera bose.
Yavuze ko utizera Imana adashobora kunezeza Imana , kandi ko igihe wizeye uba uri kuramya Imana unayihimbaza.
Yavuze ko igihe cyose umukristo agenda adafite ukwizera adashobora kwishimirwa n’Imana. Kandi ko mu gihe ukoze ibyo uba uri kuramya Imana unayihimbaza.
Undi yavuze ni Yosefu (Joseph), uwo yasobanuye ko yari yaritandukanyije n’urugomo rwabene se, avuga ko ibyo byatumye Imana imwishimira imuha umugisha ukomeye.
Avuga ko umugabo utagira urugomo kubera gukunda Imana bituma Imana imushima ikamugira ikirangirire mu Isi.
Yasoje avuga ko kuramya no guhimbaza Imana ko ari igihe dukora ibikorwa byiza kugira ngo Imana ariyo ihabwa icyubahiro.