Musenyeri Fulgence Muteba, wo muri Lubumbash yasabye leta ya Kinshasa kugirana ibiganiro numutwe wa M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 29/06/2023, saa 1:50pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umushumba mukuru wa Diyosezi ya Eklezia Gatolika ya Lubumbashi, Fulgence Muteba, yasabye ko Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko ikwiye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zimazemo igihe zifitanye.
Muteba, ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru cya Jeune Afrique.
Yagize ati: “Nemera ko nta bunararibonye mfite mu gukemura amakimbirane, by’umwihariko aya gisirikare. Gusa amateka ya RDC atubwira ko mu busanzwe amakimbirane nk’aya arangirira ku meza y’ibiganiro.”
Yakomeje agira ati: “Abanye-Congo bafite ubu bushobozi budasanzwe bwo kurebana mu maso, kuvugana no kwiyunga nyuma yo kurasanaho.”
Muteba yatanze urugero rw’ibiganiro byo mu 2003 bya Sun City muri Afrika y’Epfo byasize inyeshyamba zari za RCD Goma (Ressemblement Congolais pour la Democratie) zivanzwe n’Ingabo za FARDC, nk’ikimenyetso cyerekana ko abanye-Congo bafite “ubushobozi budasanzwe” bwo kwikemurira ibibazo.
Kuri ubu umwaka n’igice biraheze Leta ya Congo ihanganye n’inyeshyamba za M23. Uyu mutwe kuri ubu uracyagenzura bimwe mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Umujyi wa Bunagana umaze umwaka warigaruriye.
M23 imaze igihe isaba ubutegetsi bwa bwa Kinshasa ko bakwicara bagashaka umuti w’amakimbirane bafitanye; ubusabe Kinshasa itajya ikozwa.
Abakurikiranira hafi amakimbirane impande zombi zifitanye bahuriza ku kuba Kinshasa ishyize imbere uburyo bwo kurangiza ikibazo cya M23 yifashishije ingufu za gisirikare aho kuba dipolomasi.
Ku bwa Muteba, “birakwiye ko impande ziri mu makimbirane buri wese asuka amazi muri divayi ya mugenzi we, mu rwego rwo kumvikana. Nta n’umwe muri bo uzagera ku ntsinzi ya gisirikare nta bubabare.”
Uyu mushumba avuga ko hejuru y’ibi amakimbirane ya M23 na FARDC akomeje kwinjiramo Ingabo z’ibihugu by’amahanga, kandi abanye-Congo ari bo ingaruka zigeraho zirimo kwicwa n’imihangayiko ndetse n’ubukene.
Yunzemo ati: “Dukwiye guhagarika urugomo hanyuma tukagaruka ku kuri. Ubushishozi bwigisha ko kwiyunga no kumvikana bifite agaciro kuruta kwerekana imbaraga z’umurengera zidafite icyo zimaze.”
“Ku bwanjye, mbona ari ngombwa kwamaganira kure urugomo, kwihorera no kudahana tukagira ishema ryo guhagarika burundu aya makimbirane y’imitwe yitwaje intwaro ku baturage ba Congo badafite aho bahuriye na yo. Abaturage bacu bakeneye amahoro n’iterambere byonyine. Bakwiriye kubahwa no gushyigikirwa mu byifuzo byabo byimbitse.”