Umushumba w’itorero rya Eklezia Gatolika, Karidinali Fridolin Ambongo, y’amaganye abarinyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi bwana Chérubin Okende.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 14/07/2023, saa 7:27pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Kane wo kw’itariki 14/07, i Kinshasa kumurwa mukuru wa Republika ya Democrasi ya Congo, habereye ibirori by’itorero rya Eklezia Gatolika b’izwi nka “Ukarisitiya.” Muribi birori bwana Kalidinali Ambongo Fridolin, Umushumba mukuru w’itorero rya Eklezia Gatolika muri RDC , y’amaganye abarinyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi bwana Chérubin Okende.
Depite Chérubin Okende, aheruka kwicwa urupfu rwa gashinyaguro aho basanze yapfuye abanjye gutegwa ibyuma namasasu kandi yuzuye amaraso. Umurambo we bawusanze uri mumodoka ye kuruyu wa Kane wo kw’itariki 13/07/2023.
Bwana Chérubin Okende, yari yabanjye gushimutwa nabantu bari baje bitwaje imbunda. Murico gihe byavuzwe ko umuryango we utari uzi amakuru yaho aherereye.
Umushumba w’itorero rya Eklezia Gatolika Karidinali Fridolin Ambongo, ubwo y’amaganaga iki gikorwa cyabunyamanswa nimugihe yarahawe ijambo muricyo Kirori cya ‘Ukarisitiya’ akimara guhabwa ijambo yasabye ko hoba ukuri kwiyicwa rya Chérubin Okende.
Aho yagize ati : “Abantu bose bagakwiye kumenya ko ntamuntu utazapfa! ariko birababaje kuba harabica abandi. Hari ibintu bine(4) buriwese yagakwiye kubimenya kandi ko ntanumwe wabasha kubisimbuka. Ibyo ni: [Urupfu, Urubanza, Paradizo ndetse Nikuzimu].”