Umushumba w’itorero wo mu misozi y’i Mulenge yagaragaje impamvu y’imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’u Burundi mu Minembwe
Umukozi w’Imana wo mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yatanze ibitekerezo ku myigaragambyo yabaye ku wa kabiri, tariki ya 4 z’ukwezi kwa cumi numwe 2025, aho abaturage bo mu bice bitandukanye bya Minembwe basohotse mu mihana yabo bamagana ingabo z’u Burundi bashinja kubabuza uburenganzira bwo kurema amasoko no kubona ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze.
Uyu mushumba yavuze ko imyigaragambyo yakozwe mu buryo bw’amahoro, ishingiye ku burenganzira bwa buri muturage nk’uko bugaragara mu Itegeko Nshinga rya Repubulika ya demokarasi ya Congo, no ku mahame mpuzamahanga yemeza ko umuntu afite uburenganzira bwo kugaragaza ibitagenda neza, kubona ibyo akeneye mu mibereho ye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Yagize ati: “Nubwo igihugu cyacu giherutse kugarura igihano cy’urupfu, ntabwo bigomba kuba impamvu yo guhana imbaga y’abaturage b’abasivili b’i Minembwe ngo ni uko bavuga akarengane. Leta ntiyagakwiye kwifashisha ingabo z’amahanga n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo ihutaze uburenganzira bw’abaturage bayo.”
Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ingabo z’u Burundi zifashijwe na FARDC, FDLR na Wazalendo zimaze igihe zifungiye abaturage inzira zerekeza ku masoko, zibima ibiribwa, amavuta, umunyu, isukari, n’andi masoko y’ibanze, ibintu yise “ibihano ndengakamere”.
Yongeyeho ko iyo myitwarire ari yo yahagurukije sosiyete sivile yo muri Minembwe, itegura imyigaragambyo yo kwamagana ibyo bikorwa, no kugeza ijwi ryabo ku rwego mpuzamahanga.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abaturage b’amoko atandukanye barimo Abanyamulenge, Abashi, Ababembe, Abanyindu, Abapfulelo ndetse n’Abarundi baba mu Minembwe, bose bagaragarije Isi ko bifuza amahoro, uburenganzira, n’ubuzima buboneye.
Bakoze urugendo rw’amahoro rutangirira ku biro bya teritware ya Minembwe, banyura kuri centre de santé ya paroisse Mater Dei, bazenguruka agace ka centre ya Minembwe bongera gusubira ku biro bya teritware, nta mvururu cyangwa ihohotera ryabayeho.
Yashoje avuga ko iyo myigaragambyo itari igamije gutesha agaciro igihugu cyangwa guhangana n’undi muntu uwo ari we wese, ahubwo yari uburyo bwo gusaba ko Leta yongera gutekereza ku cyemezo cyo gushyira ingabo z’amahanga mu nkengero za Minembwe, kandi ko abaturage b’ako karere bafite uburenganzira nk’abandi baturage bose ba Congo.






