Umusirikare mukuru ushinjwa kugira uruhare rw’abantu baguye i Goma umwaka ushize, yasabiwe igihano cy’urupfu.
Umushinjacyaha wa Leta muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu mpera z’iki Cyumweru dusoje yasabiye Col Mikombe Mike, igihano cy’urupfu.
Umwaka ushize, Col Mike yari ayoboye brigade y’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ariko akaba yari aherereye i Goma mu ntara ya Kivu Yaruguru. Nyuma y’urupfu rw’abaturage barenga 160 baguye i Goma ku ya 30/08/2023, ubwo bari mu myigaragabyo yo kwamagana ingabo za Monusco na EACRF.
Muri icyo gihe, aba baturage bamaganaga ingabo za EAC n’izumuryango w’Abibumbye bazishinja kudafasha FARDC ku rwanya umutwe wa M23.
Nyuma gato, Col Maike n’ibyegera bye batawe muri yombi, bahita bavanwa i Goma baja gufungirwa i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki Gihugu cya RDC.
Mu rubanza rwibanze ku birego byabo, rwabaye ku wa gatanu, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasobanuye itanduakaniro riri hagati y’ibihano byasabiwe Col Mike n’abandi bareganwa.
Umushinjacyaha mu nyandiko y’ibirego yagize ati: “Ndasabira igihano cy’urupfu uregwa Kalamba Mikombe n’igifungo cy’imyaka 10 ku bandi bareganwa hamwe.”
Muri urwo rubanza, abunganira abaregwa basabye umwanya wo gusuzuma ibyavuzwe n’umushinjacyaha mu nyandiko z’ibirego yashize hanze.
Ariko kandi abunganira basaba miliyoni 10 z’amadolari y’impozamarira agomba kwishyurwa na Leta basanga ari yo nyiribayazana y’ibikorwa byakozwe n’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Abandi basirikare bakuru bareganwa hamwe na Col Mike Kalamba Mikombe, barimo Muati Musembwa, Amita Bangala Daniel na Mbaya Mbaya Fabric. Mu rubanza rwa mbere rwabereye mu ntara ya Kivu Yaruguru, aba bose bari bakatiwe igihano cy’urupfu.
MCN.