Umuyobozi mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirwanira k’u butaka akaba na kamanda mukuru ushinzwe operasiyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, Lieutenant General Asinde Sikabwe Fall, ari Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bya vuzwe ko uyu musirikare mukuru ari muri teritware ya Uvira, kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 11/01/2024, aho ari mukazi ka Gisirikare ko kurebera hamwe ibikorwa bya gisirikare uko bihagaze muburyo bwa operasiyo Sokora 2 muri Secteur ya Uvira.
Ibi byemezwa n’u muvugizi w’igisirikare muri Uvira Lieutenant Marc Elongo Kyondwa.
Yagize ati: “Umusirikare mukuru Gen Asinde Sikabwe Fall, ari Uvira yaje gusuma ibikorwa bya gisirikare. Mu byamuzanye kandi harimo kureberahamwe ubushobozi igisirikare gifite hano Uvira muri operasiyo Sokora 2.”
Uy’u musirikare mukuru ageze Uvira mugihe havugwa umutekano muke ahanini ushingiye ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwa mbuka muri RDC nyuma y’uko leta y’u Burundi itangaje ko umutwe wa Red Tabara, urimo kugaba ibitero mu Burundi.
Leta y’u Burundi ishinja Kigali kuba itera inkunga uwo mutwe ndetse ko ba baha n’uburaro, ibyo leta y’u Rwanda yagiye itera utwatsi hubwo Bujumbura bikaba bizwiko ar’iyo ifasha FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, nk’uko byagiye bivugwa mu ntambara zagiye zihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Gusa umutwe wa Red Tabara wagiye uvugwa mu misozi miremire yo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira. Ibice biri kure n’u mupaka w’u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi, watangiye kuzamo agatitsi nyuma y’uko havuzwe ko abasirikare b’u Burundi bari gupfira muri teritware ya Masisi na Rutsuru, hagati mu mazi y’u kwa Cenda, ukwa Cumi n’ukwezi kwa Cumi numwe, umwaka w’2023.
Kuri ubuho, igihugu c’u Burundi cyamaze gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi. Ibi biri mubya tumye leta ya Bujumbura yongera kohereza ingabo ninshi muri RDC, kuba Lt Gen Asinde Sikabwe Fall, ari Uvira ngo byaba biri m’urwego rwo kwakira izo Ngabo no gutegura ibitero k’u mutwe w’inyeshamba wa Red Tabara.
Bruce Bahanda.