Kuri uyu wo ku Gatandatu, tariki ya 13/01/2024, herekanwe video y’umusirikare mukuru wo mungabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wambaye ipeti rya Lt Gen, akangurira Abaturage ba RDC guhaguruka ba kamwa amaraso y’abo yise “Abanyarwanda.”
Nk’uko byarimo bigaragara muriyo video uriya musirikare ufite ipeti k’u rwego rwa Lt Gen, ubwo yarimo akangurira Abaturage ba RDC kwica no kurimbura abo yise Abanyarwanda, iruhande rwe hagaragaraga abapolisi n’Abasirikare benshi, n’abanyamakuru barimo bakamera.
Yagize ati: “Abakunzi b’igihugu cya RDC ni mureke gukora ingendo zidafite inyungu ku gihugu hubwo ni mu garagaze ibikorwa muze tumwe amaraso y’Abanyarwanda.”
“Ku matariki ya 25/ azaje kurangira twinjiye mu mazu y’Abanyarwanda n’amaduka y’abo twa bajanjanze. Nta modoka izongera gutwara umunyarwanda nta n’i Soko izongera kugaragaramo umunyarwanda, tukiriho.”
Uy’u musirikare mu ijambo rye yavuze kandi atsindagira ko ibi bigomba gutangira gushirwa mu ngiro ubu vuba.
Ati: “Guhera ubu tariki ya 13,14,15, 16, umunyekongo wese uzajyubona umunyarwanda azahita amwica, inyama z’Abanyarwanda nimboga zacu zo kurya. Abanya bukavu babaye muri Afrika y’Epfo ibyo tuvuga barabizi niyo system abanyafrika y’Epfo bakoresha, natwe tugomba gukoresha iyo system. Tubice tubice.”
Yashimangiye avugako uruby’iruko rw’Abanyekongo bagomba kujya bitwaza amajerikani arimo petroli kugira bajye batwika umunyarwanda wese y’aba ari Pasiteri cyangwa uwariwe wese.
Yasoje asaba abaturage baturiye Bandundu, Lubumbashi na Kinshasa, guhaguruka ba kirwanaho ngo kuko nibategereza perezida Félix Tshisekedi igihugu kizagumamo Abanyarwanda.
Bruce Bahanda.