Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be.
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu, abandi umuniani arabakomeretsa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gice kigenzurwa n’uruhande rwa Leta.
Aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 24/06/2025, ahagana isaha z’igitondo cya kare ni bwo uriya musirikare yishe bagenzi be abarashe, nyuma yo kwiha inzoga agasinda.
Amakuru agaragaza ko icyo gikorwa cyabereye neza mu gace ka Mungazi gaherereye muri grupema ya Luberiki teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iryo rasana ry’abasirikare ba FARDC, ryatumye abaturage baturiye utwo duce twabereyemo icyo gikorwa cy’urugomo, bikanga ndetse bagira ngo none habaye imirwano, kuko abenshi bahise berekeza mu bihuru barahunga.
Umwe muri abo baturage yabwiye itangazamakuru ko ubusinzi bw’uyu musirikare bwaturutse ku bushyamirane bushingiye ku mushahara.
Yagize ati: “Twamenye ko abasirikare ba FARDC bahembwe. Abatarahembwe ni bo barimo uwagiye kumwa kugira ngo yice abo ashinja kudahabwa umushahara kwe.”
Aya makuru akomeza avuga ko uwicyanye bagenzi be bahise bamuta muri yombi, naho abo yakomerekeje bajanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho.
Ni amakuru kandi yemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo zikorera muri ibyo bice, Maj.Nestor Mavudisa, aho yagize ati: “Umwicanyi yafashwe, ubu arafunzwe.”
Uyu muvugizi wa FARDC yanasabye abaturage gutekana no gukomeza gahunda zabo, nk’uko basanzwe bazikora.
Ati: “Abaturage bo ni bakomeze imirimo yabo batuje.”
Ibyo bibaye mu gihe hagize igihe izi ngabo za Leta ya Congo zishinjwa kugira imyitwarire mibi, igira ingaruka zirimo ubwicanyi, kandi ahanini ugasanga bivuye ku businzi.
Mu kwezi kwa gatanu nabwo umusirikare wa FARDC wakoreraga muri teritware ya Muanda mu ntara ya Kongo-Central yinjiye mu rusengero, yica abantu batatu mbere yo gutabwa muri yombi.