Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani.
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yarashe bagenzi be batatu babiri bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka bikabije, ibi bikaba byabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka giherereye i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Ni igikorwa uyu musirikare yakoze aha’rejo ku wa gatandatu tariki ya 12/07/2025, nk’uko amakuru ava i Kisangani abivuga.
Aya makuru akomeza avuga ko uriya musirikare yasanze bagenzi be aho bari mu kazi ku kibuga cy’indege cya Bangboka niko guhita abarekuriraho urufaya rw’amasasu bitaba Imana na we arangije arirasa.
Bamwe mubasirikare baraho hafi, bavuganye n’itangazamakuru baribwiye ko uwarashe bagenzi be yagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.
Ni mu gihe yabanje gufungwa ariko afunguwe yerekeza ahari uburinzi bw’akiriya kibuga cy’indege.
Aya makuru avuga kandi ko mu kubica yabanje kurasa uwari ukuriye ubwo burinzi, nyuma akurikizaho n’abariya bandi babiri bari kumwe na we.
Gusa, umwe muri aba babiri yarakomerekejwe, maze ajanwa ku kigo nderabuzima cyaraho hafi, mu rwego rwo kugira ngo yitabweho, mu gihe bariya bo babiri bahise bitaba Imana ako kanya.
kuri ubu ibikorwa by’ubwirinzi kuri iki kibuga cy’indege byakomeje nk’uko bisanzwe.