Umusirikare wa Fardc yishwe arashwe mu misozi ya Fizi
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yarashwe na bagenzi be ahita ahasiga ubuzima mu misozi ya teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko yarimo asaba umushara we.
Iki gikorwa kigayitse cyakozwe mu ijoro ryaraye rikeye rishya kuri uyu wa mbere tariki ya 22/09/2025.
Amakuru avuga ko uriya musirikare bagenzi be bamurashe, ubwo yarimo asaba umushara we, ni mu gihe abandi bari bawuhawe ariko we ntiyawuhabwa.
Aya makuru agasobanura ko yarashwe agakomereka, akajanwa ku bitaro byo mu gace yarasiwemo ka Mukera muri Fizi, akigera muri bya bitaro agahita acikana.
Nyuma yo gucikana kwe havutse imvururu hagati mu basirikare ba FARDC, ari nabyo byatumye haba kurasagura amasasu menshi yumvikanye cyane muri ako gace ka Mukera no mu nkengero za ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Ubuhamya bugira buti: “Twumvise imbunda zivugira i Mukera mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, ariko byaje ku menyekana ko ari abasirikare bashakaga guhorera uwabo. Ibyo twa menye ni uko barasaguye gusa ariko nta wabigiriyemo ikibazo.”