Urubyiruko rwo muri Goma, rwa kubise byo gupfa umusirikare wari umaze kwica abasivile mu mujyi wa Goma.
Ni ahagana isaha z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21/04/2024, nibwo umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yishe arashe abasivile babiri mu mujyi rwagati wa Goma, nk’uko bivugwa na Sosiyete sivile yo muri ibyo bice.
Iyi Sosiyete sivile ikavuga ko nyuma y’uko uyu musirikare yari amaze kwica abasivile, abaturage bagwiriyemo insoresore zishigikiwe na Sosiyete sivile bamutaye ho amaguru ba mwambura Imbunda yari afite, harimo ko banamwambuye imyenda ya gisirikare yari yambaye.
Icyaje gukurikiraho n’uko uyu musirikare yakubitaguwe ibiti n’imigeri.
Bamwe mu baturage bari aho ibyo byabereye babwiye Minembwe Capital News ko uy’u musirikare yagaragaye ava amaraso mu mutwe no ku mubiri ni mugihe abarimo ku mukubitagura bakoresheje imbaraga zumurengera.
Ibyo bibaye mu gihe muri uku kwezi kwa Kane, ubwicanyi bwarushijeho kwiyongera kuva mu ntangiriro zako. Igitangaje ubu bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma ahanini bivugwa ko bukorwa n’ingabo za RDC na Wazalendo hamwe na FDLR.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru turimo, i Goma hakozwe imyigaragambyo isaba ko umuyobozi w’u mujyi wa Goma yegura. Abari muri iyo myigaragabyo bavuga ko yananiwe kugarura amahoro n’umutekano.
MCN.