Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishwe arashwe n’u mugore we, muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 15/06/2024, nibwo mu gace kitwa Ruhunde, gaherereye muri teritware ya Kalehe, muri Kivu y’Epfo, hishwe umusirikare wa FARDC, yicwa arashwe n’u mugore bari babanye nk’u mugore n’umugabo.
Nk’uko ibi byatangajwe na Delphin Birimbi, perezida wa Sosiyete sivile yo muri teritware ya Kalehe, avuga ko uyu musirikare wa FARDC ko yishwe n’umugore we, nyuma y’uko bari bamaze gutongana.
Yagize ati: “Bamaze gutongana, umugore ahembera cyagihe umugabo we arambitse imbunda hasi, ahita ayitora byihuse arasa umugabo we amasasu atanu mu mutwe, arapfa.”
Yakomeje agira ati: “Abaje batabaye basanze umugore arira, kandi kera umugabo we yari yamaze kuvamo umwuka. Ubu uyu mugore wicanye ari mu maboko yabashinzwe umutekano.”
Impamvu y’aya makimbirane ntaramenyekana, nk’uko n’ubundi byakomeje kuvugwa na Delphin Birimbi.
Gusa, yanaboneyeho akanya ahamagarira ubuyobozi bwa leta gukora ibishoboka byose, bagakora iperereza kuri iki kibazo ndetse no guhana umwicanyi byintanga rugero.
MCN...