Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yarashwe n’umzalendo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20/06/2024, nibwo umusirikare wa FARDC yarashwe arakomereka bikabije, arashwe n’u mzalendo, i Kalehe muri Kivu y’Epfo.
Amakuru y’ibanze avuga ko muri centre ya Minova kwariho icyo gikorwa cy’u bugizi bwa nabi cyakozwe n’umzalendo cyabereye.
Binavugwa kandi ko uwo musirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo warashwe n’umzalendo kwari uwo mw’itsinda rya Hibou, abasirikare bazwiho ku rwana ijoro ndetse kandi bakoresha imbunda zitavuga kandi zirasa kure.
Ubuhamya bwatanzwe kuri uyu musirikare warashwe, buvuga ko yarashwe mu kiganza cy’iburyo.
Bugira buti: “Uyu musirikare yarashwe mu kiganza cy’iburyo. Arababaye cyane. Erega uyu Mzalendo yamurashe ku mpamvu z’uko uyu musirikare na mugenzi we bari bakomeje kuganira biyamirira bavuga ko Wazalendo bari mu kwica abasivile.”
Ibyo bibaye nyuma y’uko muri Kivu y’Amajyaruguru, ubuyobozi bw’i Ntara biheruka kubuza Wazalendo gutemberana imbunda, ndetse kandi no kudakomeza kuzenguruka mu basivile.
Ni mu gihe Wazalendo bashinjwa ibyaha birimo kwica, kwiba n’ibindi bisa nibyo.
MCN.