Umusore ukiri muto yishwe arashwe n’umusirikare wa leta ya Perezida Felix Tshisekedi.
Ni muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20/04/2024, hishwe undi muhungu arashwe n’umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri byo bice abivuga.
Ay’amakuru avuga ko umusore wishwe avuka muri Localité ya Rukorwe, ho muri gurupement ya Rusayo, teritware ya Nyiragongo ahatari kure n’u mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Binavugwa ko uyu musirikare mukurasa uyu musore wari uzwi kw’izina rya Kidada, nta byinshi bigeze bavugana ko ndetse ntanicyo yamujije usibye gusa ko yamutunze imbunda ahita amurasa arapfa.
Kuva ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kane ndetse guhera mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu nta munsi kuri Goma no mu nkengero zayo, burira hatishwe umusivile. Bamwe muri bo bicwa barashwe abandi bagaterwa amabuye harimo n’aba burirwa irengero.
MCN.