
Polisi yo mugihugu cya Peru, yavumbuye ikintu kidasanzwe nyuma yogufata umugenzi warufite ibintu bya magendu, yafashwe mugihe yari yasinze ibiyobyabwenge aho nimugace ka Puno.
Icyabonetse mu gikapu cyuwo mugenzi ni umurambo wagaragara gako ari uwomugihe cya kera.
Uyu mugabo yavuze ko ahora aryamana hamwe n’uwo murambo womugihe cya kera ariko uwo murambo wagaragara gako uziritse cyane imbere mugikapu kandi awufata kimwe nu “Umugeni wo mumwaka.”
Ibisigazwa by’intumbi mu gikapu cye yabigandanye kugura ngo yereke inshuti ze ibyahoramo.
Yasobanuye ko yabanaga niyo ntumbi uwo yitaga “Juanita,” yahoraga awubika mu isanduku iri mu cyumba cye, iruhande rwa televiziyo.
Yongeyeho ko ari iya se, atavuze uko byaje mu maboko ye.
Impuguke zagenzuye ukuri kuwo murambo womugihe cya kera bemeje ko yoba yarahambwe hagati y’imyaka 600 na 800 kandi ko yari umugabo ukuze utari umukobwa, nkuko uyu musore yabivuze.
Harahandi bavuze ko yoba yarapfuye mumyaka 30 ishize.
Bivugwa ko uyu mugabo wapfuye yari afite imyaka irenga 45 kandi afite uburebure bwa metero 1.51.
Uyu murambo wari uzingiye mu bitambaro, ukaba wari warashyinguwe mbere yuko aba Espania bigarurira ahomuri ako gace.
Muricyo gihe imirambo yakorwaga mumico itandukanye muri Peru.
Imirambo imwe yarashyingugwaga, ariko indi barayizengurukanaga mu mihanda ndetse bakaba bonayerekana mu birori bikuru nkibintu byokwiratana imbaraga.
Iki gikorwa gishobora kuba icyaha, gusa
Polisi, ikimara gufata uwo murambo yahise iwushikiriza Minisiteri w’umuco wo mugihugu cya Peru.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo ibi byavumbuwe byabaye ku wa gatandatu ushize mu gace ka Puno homuri Peru, aho bamwe mu bapolisi bakoraga irondo risanzwe maze bahura n’abagabo batatu banywa inzoga, umwe muri bo afite agasanduku kagomba gutangwa na sosiyete “Pedidos Of”.
Uyu mugabo wari utwaye umurambo n’inshuti ze zibiri ( 2), bari hagati y’imyaka 23 na 26, kurubu bari mumaboko ya Polisi barimo gukorwaho iperereza ku byaha byisweko byibasiye umurage ndangamuco wa Peru.
Nk’uko amakuru yatangajwe muri El Comercio, avuga ko ngo uwo wafatanwe Umurambo ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka 2 ni 5.
Umurambo bigaragara ko ukomoka mu karere ka Patambuco, mugace ka Sandia.
Nanone bikavugwa ko kandi uwo murambo bigeze kuwuha abakora munzu ndangamurage ya Puno kugira ngo babone amafaranga runaka ariko ntibayahabwa.
Iyinkuru tuyikesha Reuters.