Umunyamulenge ufite ubwene gihugu bwa Amerika, Nkundimana Binene Claude, yinjiye mugisirikare cya Amerika mwitsinda rya basirikare barwanira mumazi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 21/06/2023, saa 3:00pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umwe mubasore Babanyamulenge bavukiye, i Mulenge mugace ka Minembwe homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiye ku mugaragaro mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika kirwanira mu mazi(USA Marines), kw’itariki ya 17/06/2023.
USA Marine, ibinyujije kuri Twitter, yasobanuye ko Nkundimana yageze muri USA nk’impunzi mumwaka wa 2011 nyuma yuko yaramaze gutabarwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ubwo yagabwagaho igitero n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa Mai Mai, mumisozi miremire y’Imulenge maze Monusco iza kumugoboka.
Ahagana mu mwaka wa 2016, uyu musore yatangiye imyitozo y’igisirikare y’ibanze bigizwemo uruhare n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri USA, ubwo yari ayisoje, ahabwa ubwenegihugu.
Nk’umusirikare wabarizwaga mu Nkeragutabara za Marine ya USA, Nkundimana yakomereje amasomo asanzwe muri kaminuza ya Texas, nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri, akomereza amasomo y’igisirikare yisumbuye, akaba yamuhesheje ipeti rya Sous-Lieutenant, ahita aninjizwa muri Marine nyirizina.
Nkundimana ubwo yinjizwaga muri Marine, yabwiye itangaza makuru muri USA ko kugira ngo agere kuri izi nzozi, yabifashijwemo n’inshuti y’umuryango we yahoze muri iki gisirikare cya USA.