Umutekano ukomeje kuba mubi mubice bya Uvira, nimugihe gukora ubujura bakoresheje imbunda bikomeje gufata intera.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 7:15Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mw’ijoro ryaraye rikeye, amasasu menshi y’umvikanye muri Quartier Butaho, mubice biherereye muri Kiliba, homuri Groupement ya Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Amakuru yatanzwe n’ishirahanwe rya APEVOV(Association pour la Paix aux enfants vulnerable orphelins et veuves), avuga ko abarinyuma yibi arabantu baza bitwaje imbunda. Iri shirahamwe ryakomeje rivuga ko aba bajura kurwego kabuhariwe baraye basahuye iduka murako gace ndetse banashimuta uwo basanze muriryo duka.
Nibyaraye bibaye mw’ijoro ahagana mu masaha ya saambi z’ijoro. Iri shirahamwe rya APEVOV, rigasaba inzego zishinzwe umutekano muri teritware ya Uvira, kuba maso kugira ngo barinde abaturage.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibarigwa ku ntoki aba bajura bitwaje imbunda bishe umudamu w’umuganga. Uyu mudamu yishwe arashwe ni mugihe aba bajura bitwaje imbunda bashakaga kw’iba abagenzi bavaga Sange bagana Uvira.
Aba bajura biba bitwaje imbunda bigakekwa ko arabo mwitsinda riva muri Wazalendo.