Umutekano wagarutse mu misozi y’i Mulenge nyuma yaho Twirwaneho ikubise ahababaza Ingabo z’u Burundi n’iza RDC
Umutekano watangiye kugaruka mu misozi y’i Mulenge, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi hagati y’umutwe wa Twirwaneho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR.
Iyo mirwano yatangiye ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 4 /11/ 2025, ubwo ingabo za Leta zashotoye abarwanyi ba Twirwaneho mu nkengero za centre ya Minembwe. Ibyakurikiyeho ni urugamba rukomeye rwamaze iminsi itatu, rwaje kurangira Twirwaneho yigaruriye ibirindiro by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Ibirindiro birimo Rwitsankuku, Bicumbi na Marunde byafashwe n’umutwe wa Twirwaneho, ndetse amakuru aturuka mu baturage b’aho avuga ko n’ibirindiro bikomeye bya Point-Zero, ingabo za FARDC n’iza Burundi mu ijoro ryo ku wa kane zabitaye zirahunga.
Hari andi makuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko ibirindiro bya Birarombili na byo byashenywe n’izo ngabo, nyuma yo gutoroka urugamba. Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo abarwanyi ba Twirwaneho barimo kwerekana intwaro nyinshi bavuga ko bazambuye izo ngabo, harimo imbunda ziremereye za twelve n’amasasu menshi.





