Umutekano warushijeho kuzamba mu bice biherereye i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Irijoro rya keye rishira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/07/2024, abantu batatu bishwe abandi babiri barakomereka bikabije, bya bereye mu gace ka Tulungu ho muri Kinigi, teritware ya Nyiragongo ipakanye n’umujyi wa Goma uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Nk’uko iyi nkuru yemejwe n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete sivile ya Kinigi, yavuze ko abatutu bapfuye ari umugabo n’umugore we ndetse n’umwana wabo, mu gihe abandi babiri bo muri uwo muryango bakomeretse bikabije, ariko bakaba bakirimo kwitabwaho mu bitaro biherereye aho hafi.
Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile, bwana Trésor Masiya, yanavuze ko aba bantu bapfuye bo mu muryango umwe, bishwe n’abantu baje bitwaje intwaro kandi ko babikoze muri iri joro ryakeye igihe c’amasaha akuze.
Gusa avuga ko abakoze ayo mabi, kugeza ubu bataramenyekana, ariko ko bari bambaye imyambaro y’igisikare cya FARDC kandi ko barimo bavuga ururimi rw’iringala.
Yanavuze kandi ko ubu bugizi bwa nabi buhoraho ko ndetse no mu ijoro ryo ku wa Mbere buca ari ku wa Kabiri muri ibyo bice harashwe imbunda, ariko bikaza kurangira abaturage bibwe ibintu byabo.
Ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bwatumye abaturage baturiye ibyo bice bazindukira mu myigaragabyo, aho bafunze umuhanda wo Kurijiwe. Nta modoka nimwe iri kurengana aha.
Kuko abaturage mu gufunga uwo muhanda bakoresheje amabuye, bafataga amabuye bakayarambika hagati mu muhanda.
Gusa abapolisi bagerageje guhoshya iyo myigaragabyo ariko biranga biba ibamba. Abari muri iyi myigaragabyo barasaba leta kubashakira umutekano kandi bari gushinja Wazalendo kuba ari bo banyiribayazana w’ubwicanyi bukorerwa abasivile.
MCN.