
Umuturage wa Baraka wo mubwoko bwa Babembe, basanze yapfiriye muri Quartier Matata.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 12:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuturage wa Baraka, Nestor Kabaya Mwanda, basanze yapfuye, umurambo we ukaba watoraguwe mugace ko muri Quartier Matata ho mu mujyi wa Baraka, mu Ntara y Kivu ya m’Ajyepfo, Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya congo.
Bwana Kabaya, yarumugabo w’imyaka irenga mirongitanu akaba akomoka muri secteuri ya Ngandja muri territoire ya fizi.
Amakuru yahawe Minembwe Capital News, yemezako umurambo wa Kabaya, wasanzwe mu muyoboro wamazi(Umufulege) muriyo Quartier twavuze haruguru.
Mumatohoza yakozwe na Chef wa Quartier Matata, yemeza ko nta bimenyetso bifatika ba bonye ukuye i Cyupa ry’inzoga bakunze kwita Hakiri bikekwako yanyoye iyo nzoga arintabiryo yariye bikarangira imuhitanye!!.
Umuryango wa nyakwigendera nawo ukaba wabaye aho amatohoza yakorewe hanyuma birangira umurambo bawutwaye mubitaro bakazabona kuwushingura.
Uyu muyobozi akaba ahamagarira abaturage ba Baraka ndetse nabo muri Quartier Matata, kobohagarika kumwa inzoga batararya aha cyane yaburiraga urubyiruko! .
U wapfuye bikemezwa ko yaravuye mubice bya Rubicaku aho yaraje gusura umudamuwe warurwariye mu mujyi wa Baraka. Inzoga bavuga ko yishe uwo mugabo w’umubembe ikorerwa mugihugu c’u Burundi.
Tubibutse ko tariki 18 zukwezi kwagatatu umwaka wa 2023, undi muntu witwaga Zairo Samaria, warutuye muri Quartier ya Mau ho muri Komine ya Baraka centre, nawe yiciwe murako gace basanga ijosi ryacitse.
Aha yiciwe nihafi yishure rya Faraja akaba yarakuwe iwe na bantu batabashe kumenyekana hanyuma bukeye bwaho nibwo basanze aho yiciwe.