Umutwe udasanzwe w’Ingabo za MONUSCO muri RDC wabonye umuyobozi mushya
Ingabo zo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, FIB, zahawe umuyobozi mushya.
Umuyobozi mushya zahawe ni Major Gen Musangura. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/09/2025, ni bwo aya makuru yashyizwe hanze.
Uyu musirikare uwo amakuru agaragaza ko ari Umunyatanzania, yanagiranye ikiganiro n’itangazamakuru muri RDC, aribwira ko aje muri iki gihugu muri misiyo yo gushakira Abanye-kongo amahoro n’umutekano.
Aho yagize ati: “Nka komanda mushya bivuze ingufu nshya. Ni njiye mu butumwa bushya, kandi niteguye gukora inshingano zanjye nk’uko bikwiye.”
Yakomeje ati: “Mu nshingano dufite zirimo kurinda abaturage no gukora ubushake bwibyo dushyinzwe dukorana n’ingabo zose za MONUSCO na FIB ari na yo nyoboye.”
Yavuze kandi ko bazahangana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya abaturage. Ati: “Ikindi cyingenzi ni uguhangana n’inyeshyamba tukagabanya ingufu zabo zo kurwana kugira ngo bareke abaturage bakomeze imirimo yabo ya buri munsi.”
Yavuze kandi ko kurinda abaturage bikorwa n’Ingabo gusa cyangwa gukoresha umututu w’imbunda, ndetse avuga ko hakenewe ubufatanye hagati y’Ingabo n’abaturage mu rwego rwo kugira ngo barusheho kubarinda.
Hajuru y’ibyo yatangaje ko hakenewe n’itangazamakuru rizajya ritangariza rubanda akazi bakora kuko ngo hari byinshi bakora ariko ugasanga amakuru ntiyageze ku baturage, bityo ngo ugasanga abaturage batekereza ko ntakazi bakora.
Yasoje avuga ko itangazamakuru rifasha kugaragariza abaturage ibikorwa babakora mu kubarinda.