Umutwe wa Hamas wagabye igitero cyabaye icya mbere gihitanye abasirikare benshi ba Israel kuva iyi ntambara yubura, hagati y’impande zombi zihanganye kuva umwaka ushize.
Nibikubiye mu itangazo igisirikare cya Israel (IDF) cyashize hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15/06/2024 aho iryo tangazo rivuga ko abasirikare bayo 7 biciwe mu gitero bagabweho n’umutwe wa Hamas mu majyepfo y’i Ntara ya Gaza muri Palestini.
Muri iryo tangazo rya IDF rimenyesha ko iki gitero bagabweho n’umutwe wa Hamas ari cyo gitero cya hitanye abasirikare bayo benshi kuva ku cyabaye ku itariki ya 07/10/2023, ubwo Hamas yagabaga igitero gikarishye muri Israel kigahitana abaturage benshi ba Israel.
Iri tangazo kandi rivuga ko igisirikare cya Israel ko kirimo kwiga ibiri buze gukurikiraho nyuma y’uko umutwe wa Hamas wabiciye abasirikare bayo barindwi.
Gusa, mbere y’uko igisirikare cya Israel gitangaje ibi, itsinda ry’umutwe wa Hamas rya Al Qassam, ryari ryagabye igitero gikomeye ku mudoka z’abanzi babo zikorera muri Tal Al-Sulatan ha herereye mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Rafah.
Uyu mutwe wa barwanyi ba Hamas wanavuze ko wibasiye imodoka ya gisirikare ya Israel, nyuma ngo ikaza gufatwa n’umuriro wishye abarimo abandi benshi bakomeretse. Nyuma ingabo zu butabazi zo muri Hamas zaje kuhagoboka ari nabwo ngo aba barwanyi ba Hamas bahise bica umushoferi n’abandi basirikare bari kumwe. Ariko nta mubare aba barwanyi ba Hamas batangaje w’Ingabo za Israel wahitanye.
Minisitiri w’ubanyi n’amahanga wa Israel, Katz yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi utari woroshye.
Akoresheje urubuga rwa x, yagize ati: “Abahungu umunani bacu beza, biciwe i Rafah, gusa bakoresheje umwanya wabo neza aho bari barwanye bakoresheje ubutwari bwabo binjira mu Ntara ya Gaza mu butumwa barimo bwo gusenya umutwe wa Hamas no kubohora abaturage ba Israel abafashwe bugwate.”
Ibi bibaye mu gihe igisirikare cya Israel cyarimo kigerageza kwinjira i Rafah, ni mu gihe kandi ibitero by’i ndege, ndetse n’intambara yo hasi byatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ahmed Radwan, ushinzwe itangaza makuru muri Rafah, Civil Defence, yavuze ko bakiriye ubusabe bubasaba kuja gukusanya imirambo n’abakomeretse, ariko ko byari bigoye ko abashinzwe umutekano bagera muri kariya gace.
Ku wa Gatanu, mbere y’uko ibyo bitero biba, Hamas yavuze ko abarwanyi bayo bibasiriye ibi Tanki bya Israel, kandi ko babyibasiriye bakoresheje gutera ibisasu bya grenade byitwa Rocket Propelled(RPGS). Maze igisirikare cya Israel nacyo kivuga ko cyavumbuye inzira yihishye, umutwe wa Hamas wakoreshaga unyuze mu tuyira turi hagati ya mazu.
MCN.