Umutwe wa Hezbollah washinjwe gushaka guhitana minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu.
Ni amakuru yatangajwe na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, aho yakoresheje urubuga rwe rwa x avuga ko umutwe wa Hezbollah uheruka gukora igitero kigamije kumwivugana, ubwo uwo mutwe wagabaga igitero ku rugo rwe ukoresheje indege zitagira abapilote(drones).
Isaha z’igitondo cyo kuri uyu wo ku Cyumweru nibwo indege zagaragaye mu kirere ziturutse muri aka gace gaherereyemo urugo rwa Benjamin Netanyahu zikoreye ibisasu.
Amakuru avuga ko zari drones zirenga zibiri, kandi zaje kuraswaho n’igisirikare cya Israel imwe iza kugwa hafi naruriye rugo rwa Netanyahu icyakora ntamuntu waguye muri iryo turika ry’ibisasu byaraswaga kuri drone cyangwa ngo habe hagira ukomereka, kandi bivugwa ko Netanyahu n’umugore we, ibyo byabaye atari mu rugo rwe.
Mu butumwa bwana Benjamin Netanyahu yacyishije kurubuga rwa x yavuze ko Hezbollah yakoze ikosa ryo gushaka ku muhitana n’umugore we.
Yagize ati: “Iki gitero ntabwo kizatuma njye cyangwa Israel duhagarika intambara ku banzi bacu, kugira ngo ejo habe heza.”
Yavuze ko Iran n’abandi bafasha imitwe nka Hezbollah kwibasira Israel, ko bazabyishyura.
Nibura abaturage ba Israel basaga 7000 batuye mu bice by’Amajyaruguru y’icyo gihugu, bavuye mu byabo kubera ibitero bya Hezbollah.
MCN.
priligy usa First, the vast majority of mutations that have been identified that cause syndromic and nonsyndromic MVP cause alterations in valve geometry through either increases in ECM production, impaired ECM remodeling, or altered cell migration and valve morphogenesis