Umutwe wa M23 ugize igihe warahabuye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, wavuzwe mu marembo ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’umuryango utegamiye kuri leta ya Kinshasa, ukaba ukorera mu Ntara ya Kivu y’Epfo, busaba ingabo za FARDC na Wazalendo gukoresha imbaraga zose zifite zikavana M23 mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajy’epfo, ibyo uyu muryango uvuga ko uwo mutwe wabigezemo.
Ubu butumwa uyu muryango washize hanze, buvuga ko wabuhawe n’abaturage, aho ngo abo baturage bavuga ko M23 iri mu bice byinshi byo muri teritware ya Kalehe, ndetse kandi ngo ikaba ishaka kugira ibindi bice ifata byo muri teritware ya Uvira n’ahandi.
Ubu butumwa bwa Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajy’epfo, bukomeza buvuga ko, nka hitwa Numbi, Lumbishi na Minova, hamaze kugaragara abarwanyi benshi bo muri uwo mutwe wa M23.
Kandi ko ibi bikomeza gutera ubwoba abaturiye teritware ya Fizi, Uvira, Mwenga, Walungu n’ahandi ko aba barwanyi bashobora kuhigarurira vuba.
Bityo ngo bikagaragaza ko intambara igeze mu marembo ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ubu butumwa bugira buti: “Guverinoma yacu igomba gushyira imbere kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu. Inzego za leta zishinzwe umutekano, zikwiye kuba maso no kumenya inzira umwanzi akoresha, kuko ibi biteye inkeke, kubera ko abanzi bacu bashaka gukoresha ya nzira bakoresheje mu 1996.”
Ubutumwa bwa Sosiyete sivile bunasaba abaturage kujya baha mbere yigihe amakuru inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo kugira ngo bifashye igisirikare cy’igihugu na Wazalendo ku menya uko kibyitwaramo.
Kimweho ubu butumwa bunavuga kandi ko Sosiyete sivile yamenye amakuru ko hari amakuru akunze gutangwa na Wazalendo yo guhabura abaturage; muri ayo makuru ngo hari avuga ko M23 yaba yarageze muri Fizi na Uvira. Sosiyete sivile ikaba ikangurira abantu ko bagomba kuza bashishoza kubyo baba bagiye kuvuga.
Ati: “Nti twirengangiza ko hari ibinyoma bitangwa na Wazalendo, bivuga ko M23 yaba yarageze muri Fizi na Uvira, ibyo sibyo, abantu birinde! kandi habe gushishoza kubyo tubwira bagenzi bacu.”
Ikindi n’uko Sosiyete sivile ivuga ko igihe kigeze ngo abaturage barushyeho gushigikira igisirikare cy’igihugu cyabo, kugira ngo kigire imbaraga zo guhangana n’umwanzi w’iki gihugu.
Ibi ntacyo ubuyobozi bw’uyu mutwe wa M23 urabivugaho, usibye ko uyu mutwe wa M23 umaze kugira ibice byo muri teritware ya Kalehe wambuye ingabo zi rwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ibyo bice ibyinshi biherereye mu misozi yo muri yi teritware ya Kalehe, harimo kandi ko unagenzura ibice biri mu nkengero za centre ya Minova, ahanini bihana imbibi na teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.