Umutwe wa M23 watanze imfashanyo uyihaye ivuriro ryo muri Groupement ya Jomba, homuri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Imfashanyo yatanzwe ni yiganjemo ibiryamirwa (matelas) n’ibyokwiyororosa(Amashuka) bigenewe abaturage bivurizayo.
Iki gikorwa cya yobowe n’abayobozi batandukanye b’uyu mutwe ku rwego rwa gisirikare barimo: Colonel Séraphin Mirindi, Colonel Julien Mahano n’Umuvugizi mubyagisirikare Major Willy Ngoma, bikaba byaratanzwe kuruyu wa Kane tariki 31/08/2023.
Major Ngoma wayoboye iki gikorwa yasobanuriye abaturage ko Leta yabatereranye, ariko M23 ibitaho.
Ati: “None tariki 31/08/2023, Congo ifite ikibazo gikomeye cyane. Umunyekongo ntazi icyo yakora. Kubera iki? Dufite ubuyobozi bubi.”
Ngoma yanavuze kubiri kubera Goma niku bwicanyi bwakorewe abigaragambya
Ati:“Ntimuzi ibyebereye i Goma ejo? Ibiri kubera muri Ituri. Leta ya Congo ntishoboye kurinda abaturage. Aho M23 igenzura muri abagabo bo kubihamya. Muryama uko mubishaka, mukagenda ijoro mu mutekano ariko ahagenzurwa na Leta barashimuta, bariba, basambanya ku ngufu, barica ariko twebwe M23 duhari ku bw’abaturage. Abaturage bakwiye kumenya ko umwanzi ukomeye wa M23 ari abanyapolitiki ba Congo.”
Colonel Mirindi yasabye abaturage bo muri Jomba kujya bivuriza mu mavuriro arimo iryo muri aka gace, byananirana bakoherezwa muri Bunagana, na bwo byakwanga bakajyanwa mu bitaro bya Rutshuru bitanga ubuvuzi bwisumbuyeho. Yababujije kurwarira mu rugo.
Yagize ati: “Ubutumwa twaha abantu bacu bari mu bice tugenzura, mu gihe haba ikibazo, hano hari abaganga.”
Yerekanye umuganga, maze akomeza avuga ati: “Azatumenyesha ibibazo byanyu, dushake uburyo twabikemura. Ntihakagire urinda apfira mu rugo atagiye ku bitaro. Ntihakagire upfa akoresha imiti ya gakondo, indwara zose tuzijyane ku bitaro. Kubyarira mu rugo ntitubyemera.”
Ubuyobozi bwa M23 buravuga ko, kubera ko ubutegetsi bwa RDC bwananiwe inshingano bufite ku baturage, bukwiye kuvaho, hakajyaho ubushoboye.
By Bruce Bahanda.
Tariki 01.09.2023.
Reta ntiyashobora kurinda abaturage yananiwe kera niyo twahunze tumaze imyaka mu buhungiro
Umukasi niwo wonyine uzakiza congo bagicemo 5fois