
Umutwe Wa M23 wakiriye intumwa ya Musenyeri wa diyosezi yitorero rya Gatolika i Goma.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 18.04.2023, saa 12:25 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umushumba mukuru wa diyosezi mwitorero rya gatolika i Goma, Musenyeri Willy Ngumbi, yohereje intumwa, isura abakirisitu bo muri groupement ya Jomba muri Teritware ya Rutshuru, ahabwa ikaze n’umutwe witwaje intwaro urwanira muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC) ariwo wa M23.
Kwitariki 16.04.2023 ni bwo Musenyeri Ngumbi yohereje iyi ntumwa, mbere yuko abonana nabagize itsinda rya M23 bayobowe na Lt Colonel Julien Baratuje Mahano wari wambaye impuzankano y’igisirikare yayigaragarije ko bishimiye kwakira Intumwa ya Mosenyeri.
Lt Col Baratuje, ubwo yaganiraga niyontumwa yagize ati: “Murabizi muburasirazuba bw’igihugu cyacu habuze amahoro, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri abantu baricwa kubera ubwoko bwabo, ibyo byose bisobanura ubuyobozi bubi. Mubyeyi uhagarariye Musenyeri turagushimira na none tuvuga tuti ‘Ikaze iwawe, ikaze iwacu’, Imana ikomeze kugushoboza mu mirimo yanyu ya buri munsi. Imana ibahe umugisha kandi abakirisitu bose bomuri groupement ya Jomba turabakunda cyane, Imana ibahe umugisha.”
Munkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Goma 24 gikorana na M23 ntabwo humvikanamo ubutumwa Musenyeri yageneye abakirisitu bo muri Jomba cyangwa se ubwo yahaye uyu mutwe witwaje intwaro.
Gusa bagaragaje ko iyontumwa yabonanye nabasirikare bagize umutwe winyeshamba wa M23.





This is the right blog for everyone who wants to find out about this topic. You understand so much its almost hard to argue with you (not that I personally would want toÖHaHa). You certainly put a new spin on a topic thats been written about for decades. Wonderful stuff, just great!