Umutwe wa m23 washinze ubuyobozi bw’abawushyigikiye mu bihugu biri hanze ya RDC.
Ni byashizwe mu nyandiko uyu mutwe ukomeje kujegeza ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi washize hanze ukoresheje urubuga rwa x, rwahoze rwitwa Twitter.
Uwatorewe kuyobora diaspora ya M23 ni uwitwa Manzi Willy Ngarambe uzaba w’ungirijwe na Muheto Jackson na Muhire John.
Nk’uko perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yabisobanuye ku rukuta rwe rwa x, yavuze ko ubuyobozi bwa diaspora bwashyizweho n’umwanzuro wafashwe n’umuhuza bikorwa mukuru w’ungirije ukorera hanze ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yakomeje avuga ko imikorere ya diaspora yayo ari uburyo bwo kongerera imbaraga imikorere y’uyu mutwe wihuje n’undi wa politiki bakora icyo bise L’alliance Fleuve Congo.
Intego yabo ni ukurwanira ko abaturage ba Congo Kinshasa bavuga ikinyarwanda bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu gihugu cyabo.
Iz’inyandiko zivuga kandi ko gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera hamwe no kubyaza umusaruro gahunda zisanzweho.
MCN.