Umutwe wa M23 washyizeho ubuyobozi bushya mu bice bitandukanye.
Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, binyuze muri Bertrand Bisimwa umuyobozi wayo mukuru yatangaje ko yashyizeho ubuyobozi bwo mu rwego rwa politiki mu bice byingenzi bitandukanye ingabo ze zigenzura.
Mu bice byashyinzwemo ubuyobozi harimo n’umujyi wa Bunagana, uyu mutwe wigaruriye kuva mu mwaka w’ 2022.
Uyu mujyi ukaba wahawe umuyobozi w’ungirije, witwa Busimba Rodrigue, n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iterambere, Bakomere Bendera.
Bunagana yahawe umuyobozi w’ungirije mu gihe yari isanzwe iyobowe na Kanyamarere Désire wahawe kuyiyobora kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ 2024, akaba akiyiyoboye n’ubu.
Umujyi wa Kiwanja nawo wahawe umuyobozi w’ungirije, Bukera Bienfait, n’umuyobozi ushinzwe gukemura amakimbirane, Ndizihiwe Oscar. Uyu mujyi ukaba wari usanzwe uyobowe na Katembo Julien.
Undi mujyi washyizwemo abayobozi bashya ni Rubare yarisanzwe iyobowe na Maguru Celestin kuva mu mwaka w’ 2022. Yahawe umuyobozi w’ungirije, Zahabu Josée. Mu gihe Nyamilima yo yahawe umuyobozi mushya witwa Hitimana Emmanuel, Muhindo Kabesa aba umuyobozi w’ungirije. Nshimiye Fidel ashingwa iterambere.
Umujyi muto wa Kibizi uzwiho kuba ari uw’ubucuruzi wahawe kuyoborwa na Mumbere Bangayi, Ndyanabanzi Michel agirwa umuyobozi w’ungirije. Rutwaza Shabani aba umuyobozi ushinzwe iterambere.
Nyanzale yahoze ari ibirindiro by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yahawe umuyobozi, Bugirimana Alain, Minyaruko Bienvenue agirwa umuyobozi w’ungirije, Ruyange Amani ashingwa iterambere.
Mweso yo, yahawe kuyoborwa na Kajibwami Uwizeye, Balume Wetemwami aba umuyobozi w’ungirije, Gatanaheli Sekanyana Nzogera ashingwa iterambere.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’uyu mutwe wa M23, yasobanuye ko gushyiraho abayobozi muri ibi bice, bizafasha abaturage babituriye kubona serivisi nziza.